“Nta rugamba ingabo z’u Rwanda zitabasha” – Fidele Ndayisaba

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yashimye ingabo z’u Rwanda kubera uruhare rukomeye zagize mu gufungura umuhanda wari wafunzwe n’amazi y’umwuzure mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Mu gikorwa cy’umuganda wihariye wo gutunganya uwo muhanda cyabaye ejo tariki 10/12/2011, Ndayisaba yavuze ko ingabo zatabaye abaturage amagana n’amagana bakoresha uwo muhanda mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati “Dutekereze abarwayi bazanwaga kuvurirwa ku bitaro bikomeye by’i Kigali, abagemura ibiribwa binyuranye bitunze Abanyakigali n’abandi bose bari kubangamirwa bikomeye, birimo no kubura ubuzima iyo uwo muhanda udafungurwa.”

Amazi y’umugezi wa Nyabugogo yari amaze iminsi yararengeye igice cy’umuhanda uturuka kuri gare ya Nyabugogo uzwi ku izina rya Poids Lourds. Uwo muhanda wamaze iminsi ine utakiri nyabagendwa nyuma y’uko umugezi wa Nyabugogo wuzuye amazi akarengera igice cy’uyu muhanda ku buryo nta kinyabiziga cyabashaga kuwambuka.

Abagenda n’amaguru bawunyuragamo bahetswe ku mugongo n’abakarani bari babyiyemeje, bakabishyura amafaranga ari hagati ya 200 na 500 y’u Rwanda.

Uwo muhanda uri hafi y’isoko rya Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali unyurwamo n’abagemurira amasoko anyuranye mu Mujyi wa Kigali, abarwayi n’abagenzi banyuranye binjira n’abasohoka muri Kigali bajya mu Ntara z’Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba n’ibihugu bya Kongo n’u Burundi.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka