Nta na rimwe Umukuru w’Igihugu azihanganira abayobozi batanga serivise mbi-Kangwagye Justus
Ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza mu karere ka Rulindo, ku wa 18 Werurwe 2015, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kangwagye Justus, yibukije abaturage ko serivisi inoze ireba abantu babiri ari bo uyihabwa n’uyitanga.
Yaboneyeho ababwira ko igihe hatabayeho gutanga serivisi nziza bidindiza iterambere ry’igihugu kuko ngo abahabwa serivisi mbi bibababaza bigatuma badakora imirimo yabo bashishikaye uko bikwiye.

Kangwagye yanababwiye ko nta na rimwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, azihanganira ko abashinzwe gutanga serivisi batanga serivisi mbi.
Yagize ati”Nta na rimwe umukuru w’igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame azihanganira abayobozi batanga serivise mbi ,ku bo bashinzwe kuyobora.”
Kangwagye akaba yongeye kwibutsa abaturage ko guhabwa serivise nziza ari uburenganzira bwabo kandi ko nta n’ikiguzi bisaba.

Yagize ati”Guhabwa serivise nziza ni uburenganzira bwa buri wese.Ikindi nta muturage ukwiye kugura serivise ahabwa ,kuko kugura serivise ugomba guhabwa ,ni ikosa kuri wowe no k’uwo uhaye icyo kiguzi.Uwo bizagaragara ko agurisha serivise agomba gutanga, azabihanirwa n’amategeko.”
Kangwagye yakomeje yibutsa abaturage ko mu gihe bahawe serivise itabanyuze bafite uburenganzira bwo kujya mu zindi nzego zisumbuye, bityo bagahabwa ibyo bakeneye, mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe kwiyubakira igihugu mu kunoza serivise.
Nyuma y’ibibazo byinshi yabajijwe n’abaturage bo mu Mirenge ya Tumba na Base, Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yabijeje ubufasha igihe cyose bamukeneye kandi ko azabana na bo cyane mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe gukemura ibibazo byananiranye mu nzego z’ibanze.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ariko uyu Mayor arantangaje arinda avuga ko Kagame atazihanganira utanga service mbi ubu Kagame azaza Rulindo kureba service zihatangirwa?menya ko umuhagarariye Rulindo none se wowe utanga service mbi Rulindo uramwihanganira?jye mbona wari kuvuga ko utazihanganira utanga service mbi mukarere uyobora. Kagame afite akazi kenshi kamurora namwe mugomba kumuhagarira aho.atari
ntibazanrindire ko banengwa n’umukuru w’igihugu ahubwo bibe mu nshingano za buri wese