“Nta mwuga uciriritse ubaho” – Sayinzoga
Perezida wa komisiyo y’igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Sayinzoga Jean, aremeza ko nta mwuga uruta indi. Yabitangarije abamugaye bahoze ari ingabo kuri uyu wa Gatanu, ubwo bahabwaga impamyabushobozi z’amahugurwa bari bamazemo amezi atandatu.
Sayinzoga yasabye aba bahuguwe kudasuzugura umwuga wabo kuko gukora imyuga bidasobanura ubuswa cg kunanirwa amashuri. Ati: “Nta mwuga ucirirtse ubaho, ikindi ntibivuze ko umuntu yananiwe amashuri ahubwo umwuga ni impano”.
Aba bamugaye bagera kuri 54 bahawe impamyabumenyi mu myuga yo gukora amashanyarazi n’ubudozi, bari muri gahunda y’amasezerano mu mikoranire mu guhugura hagati ya Leta y’u Rwanda n’u Buyapani.
Depite Gastone Ruhisha uhagarariye abamugaye mu Nteko Ishinga amategeko, yatangaje ko biri muri gahunda ya leta yo kwita no gufasha ku bamugaye, ndetse bakanagenerwa ubufasha butandukanye.
Depite Ruhisha yakomeje avuga ko abamugaye bahura n’ibibazo byinshi birimo n’ibyo ko bataramenya uburenganzira bwabo.
Yavuze ko itegeko rya leta risaba ko abamugaye bagomba koroherezwa mu gihe bagaragaje ubushobozi mu murimo, ariko ugasanga hari ibigo byinshi cyane cyane ibyigenga bitabyubahiriza.
Buri umwe muri aba barangije yahawe ibikoresho bijyanye n’umwuga yahuguriwe, byo kumufasha gutangiza umushinga. Ndetse banasabwa kwibumbira mu makoperative.
Amakoperative akazafasha gukurirana uburyo ibikoresho bahawe babicunga cyangwa niba batarabigurishije, nk’uko byagarutsweho na Sayinzoga.
Uyu mushinga washyizweho n’Ikigo gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo ku bufatanye na JICA (Japan International Cooperation Agency) isanzwe itera inkunga y’amahugurwa abamugaye bageriye ku rugerero bagera ku 1.500.
JICA ibafasha mu rwego rwo kwizamurira imibereho bihangira imishinga, ndetse no kwibumbira mu mashyirahamwe abafasha kwiteza imbere no gukorera hamwe.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umwuga ni ikintu cyose kigutunze. Ntabwo ari icy’agaciro gato rero kuko kiba kigufatiye runini mu kubaho kwawe!