Nta muturage mubi ubaho, habaho umuyobozi utumva - Mayor Habitegeko

Mu gihe bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze bavuga ko abaturage banga kwitabira inama, umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru habitegeko Francois we aratangaza ko nta muturage mubi utumva ubaho, ahubwo ko habaho umuyobozi utumva wananiranye.

Bamwe mu bayobozi b’utugari n’imirenge bavuga ko hari igihe batumiza inama abaturage bamwe bakanga kuzitabira, barangiza bagahindukira bagashinja ubuyobozi kutabaha amakuru kuri gahunda za Leta zibagenerwa.

Umuyobozi w'akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (ufite micro) mu nama n'abayobozi b'imirenge n'utugari.
Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois (ufite micro) mu nama n’abayobozi b’imirenge n’utugari.

Ibyo aba bayobozi bavuga ariko byateshejwe agaciro mu nama ku miyoborere myiza yahuje abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku karere ndetse n’umushinga PPIMA, ugamije gukurikirana no gushyira mu bikorwa politiki y’igihugu, inama yabaye kuri uyu wa 03 Ukuboza 2014.

Singirankabo Viateur utuye mu kagari ka Raranzige mu murenge wa Rusenge avuga ko hari abayobozi cyane cyane ab’imidugudu n’utugari badategura inama ngo basure abaturage babonereho kubaha amakuru kuri gahunda zigenerwa abaturage.

Ati « Ibi bintu nibyo hari abayobozi bagenda bakibera iyo, ugasanga amaze nk’amezi abiri cyangwa atatu nta nama n’imwe, ugasanga abaturage ayoboye baradindiye muri gahunda za Leta”.

Singirankabo Viateur, avuga ko hari abayobozi bibera iyo ntibatumize inama.
Singirankabo Viateur, avuga ko hari abayobozi bibera iyo ntibatumize inama.

Aha niho umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, yahereye avuga ko asanga nta muturage ushobora kuba mubi ngo ananirane yange kwitabira inama ndetse n’izindi gahunda Leta imukeneraho, amakosa akayashyira ku bayobozi bayobora abo baturage kuba aribo badashobotse.

Ati “Umuturage we ntacyo muvugaho, nta muturage mubi ubaho, nta muturage utumva ubaho, ahubwo habaho umuyobozi utumva cyangwa utazi icyo gukora. Gutumiza inama ntibayitabire, wenda ntacyo baba bakwitezeho, cyangwa se n’uburyo bwawe bwo kuyobora buba bukemangwa.

Njyewe ahubwo ibyo mbifata nk’uburyo bwo kugaragaza ko batishimiye uburyo bayobowe. Naho ubundi abaturage bo ku isi yose iyo bava bakagera ni bamwe, iyo bafite umuyobozi mwiza abayobora neza, na gahunda zose bakazitabira ibintu bikagenda neza”.

Abaturage bamwe ariko ngo si shyashya

Nubwo muri iyi nama hikomwe abayobozi mu nzego z’ibanze, bamwe mu baturage bahagarariye abandi bagaragaje ko hari igihe ubuyobozi butumiza inama bamwe mu baturage ntibazigemo barangiza bakajya gushinja ubuyobozi ngo ntibubegera ngo bubahe amakuru, nyamara kandi inama ari ryo shuri ry’abaturage.

Abayobozi mu mirenge n'utugari bitabiriye inama ku miyoborere myiza.
Abayobozi mu mirenge n’utugari bitabiriye inama ku miyoborere myiza.

Uwitwa Singirankabo ati: “Ubundi inama niryo shuri ry’umuturage kuko umuyobozi ntiyajya agenda kuri buri rugo aganiriza abarutuyemo ngo azabivemo. Ngaho rero mbwira umuturage utaza mu nama zatumijwe, ntaze mu muganda, ubwo se koko uwo urumva hari aho yahurira na gahunda za Leta zimugenerwa? Nibo rero usanga bavuga ngo ubuyobozi ntibubegera”.

Ibi kandi Singirankabo abihuriyeho na Ayinkamiye Francoise, utuye mu kagari ka Mbasa mu murenge wa Kibeho, nawe wemeza ko bamwe mu baturage batajya mu nama zatumijwe n’abayobozi aribo bavuga ko abayobozi batabegera, kandi ko ngo ari nabo badindiza bagenzi babo mu iterambere. Aha rero Ayinkamiye akavuga ko hakwiye ubukangurambaga bwimbitse kuri bene abo baturage.

Ayinkamiye Francoise, avuga ko abahagarariye abaturage bakwiye kongera ubukangurambaga kugirango abaturage bitabire gahunda za Leta.
Ayinkamiye Francoise, avuga ko abahagarariye abaturage bakwiye kongera ubukangurambaga kugirango abaturage bitabire gahunda za Leta.

Ati: « Mu by’ukuri hari abaturage bagaragaza imyumvire iri hasi, umuyobozi yatumiza inama abaturage ntibaze. Ikigaragara ni uko twe nk’abantu dukuriye inzego, dukwiye kugenda tukabigisha, kuko usanga aribo bavuga ngo ntibahabwa amakuru kandi aribo batitabira. Wenda ugasanga aje mu nama imwe azamuye ibibazo byo kuvuga ngo abayobozi ntibabegera, kandi ahanini aba ni nabo batudindiza mu iterambere”.

Umuhuzabikorwa w’umushinga PPIMA ufasha ababturage gusobanukirwa n’ibibakorerwa ndetse n’uruhare babigiramo mu karere ka Nyaruguru, Domitien Rugirabaganwa, avuga ko bazakomeza kugaragariza abaturage uruhare rwabo mu bibagenerwa, bakagaragaza ibikorwa abaturage ubwabo bashobora kwikorera ibyo badashoboye ubuyobozi bugasabwa kubibafashamo, ariko nanone byose abaturage babigizemo uruhare.

Charles Ruzindana

Ibitekerezo   ( 1 )

imikoranire myiza hagati y’abaturage n’abayobozi ikwiye kuzamuka maze bagafashanya gushyira mu bikorwa gahunda za leta, ibikorwa byose bagafatanya bityo iterambere rikihuta

sadamu yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka