Nta mugore wo mu cyaro uwo mu mujyi ntiyabaho- Depite Mujawamariya

Depite Berthe Mujawamariya wifatanyije n’abatuye akarere ka Kirehe mu kwizihiza umunsi w’umugore wo mu cyaro yavuze ko umugore wo mu cyaro atunze benshi kandi ngo ni nawe utunze umubare mu nini w’abaturage bo mu mujyi.

Yagize ati “ibyo umugore wo mu cyaro akora nibyo bituma umugore wo mu mujyi cyangwa undi wese utuye mu mujyi amererwa neza, ubona umuntu ngo avuye i Kigali iyo umuntu avuye Mushikiri akajya i Kigali ngo ubona asa neza, aza yarakarabye yarisize bamubona ngo uriya avuye ku matara ariko ibyo byose abiterwa n’uwo yasize mu cyaro umugemurira bya bitoki, bitabaye ntiyasa neza”.

Depite Berthe Mujawamariya ngo nta mugore wo mu cyaro uwo mu mujyi ntiyabaho.
Depite Berthe Mujawamariya ngo nta mugore wo mu cyaro uwo mu mujyi ntiyabaho.

Depite Mujawamariya agira inama abantu ko umugore adakwiye gufatwa nk’ingorofani, agomba gufatanya n’umugabo kugira ngo abone umwanya wo gukaraba agacya akabona uko anogera umugabo we bityo iterambere mu ngo rikarushaho kwiyongera.

Ibyo birori byabereye mu Kagari ka Nyarusange mu murenge wa Mushikiri tariki 25/10/2014 bibimburirwa n’igikorwa cy’umuganda aho abaturage biyubakiye ikiraro kihuza akarere ka kirehe n’akarere ka Ngoma.

Depite Berthe Mujawamariya araramukanya n'umugore amaze gutombora mu gikorwa cy'inshuti mu kwigira.
Depite Berthe Mujawamariya araramukanya n’umugore amaze gutombora mu gikorwa cy’inshuti mu kwigira.

Bamwe mu bagore baganiye na Kigali Today bavuze ko babona impinduka nini bagereranyije n’uko umugore wo mu cyaro wo hambere yabagaho.

Musabyimana Juditte aragira ati “kera nta bwigenge twagiraga mbese twari hasi cyane none ubu twahawe agaciro ni byiza cyane, kera barakubitwaga cyane inkoni ikaba ari byo biryo byabo, none ubu turubahana tukajya inama n’abagabo tukagera kuri byinshi.”

Abagore bagaragaje bimwe mu byo bakora mu rwego rwo kwiteza imbere. Utwo dukoresho ku isoko kamwe kagurwa amafaranga 5000.
Abagore bagaragaje bimwe mu byo bakora mu rwego rwo kwiteza imbere. Utwo dukoresho ku isoko kamwe kagurwa amafaranga 5000.

Mukamwiza Frorence nawe aremeza ko umugore yahawe agaciro ngo si nka kera.Yagize ati“ ubundi kera barahingaga bakweza umugabo agafata imyaka akagurisha nta nama agishije umugore naho ubu byose babijyaho inama, rwose abagore bo mu cyaro uko tubayeho biratunyuze.”

Abo bagore baragira inama abagore bose bo mu cyaro gukora bagatinyuka ntibatege byose ku bagabo, bagakora bagakura amaboko mu mifuka bateza ingo zabo imbere.

Ku munsi wahariwe umugore wo mu cyaro abagore 20 bahawe ibitenge.
Ku munsi wahariwe umugore wo mu cyaro abagore 20 bahawe ibitenge.

Umuyobozi w’akarere ka Kirehe w’agateganyo yavuze ko umugore wo mu cyaro agira akazi kenshi ariko ibikorwa akora ntibigaragarire bose bakabifata nk’ibyoroheje kandi avunika cyane. Arasaba abagabo kujijuka bakumva ko kuvunisha umugore ari ukunyuranya n’iterambere igihugu gishaka kugeraho.

Muri ibyo birori hahembwe abagore bo mu cyaro bagiye bakora ibikorwa by’indashyikirwa. Ishyirahamwe ry’abagore baboha uduseke n’ibikoresho binyuranye birimo isabune n’amavuta batuye mu kagari ka Nyabitare umurenge wa Mushikiri nibo bahawe igihembo cya mbere kingana na sheki y’amafaranga ibihumbi magana abiri.

Mu kuremera abandi hatanzwe inka eshanu.
Mu kuremera abandi hatanzwe inka eshanu.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro wizihizwa kuri 15 Ukwakira. Uyu munsi wemejwe mu nama mpuzamahanga yabereye Beijing mu Bushinwa mu mwaka wa 1995 ariko mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 1997.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka “Dushyigikirane mu nzira yo kwigira” yatoranyijwe hakurikijwe inzitizi abagore bo mu cyaro bahura nazo mu kwiteza imbere; nk’uko byasobanuwe na Kakuze Liberatha uhagarariye inama y’igihugu y’abagore.

Abagore icumi bahawe matora.
Abagore icumi bahawe matora.

Nkuko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ivuga habayeho n’igikorwa cy’abaturage cyo kuremera bagenzi babo hatangwa inka eshanu, matora icumi n’ibitenge makumyabiri.

Servilien Mutuyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

umugore wo mu cyaro agomba kubahwa maze agahabwa agaciro ntafatwe nk’ingorofani ahubwo agahabwa agaciro kuko ibyo mu cyaro bakora nibyo bituma mu mujyi babaho

oreste yanditse ku itariki ya: 27-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka