Nta mucengezi wa FDLR uri muri Karongi
Amatsinda ane y’abantu bagize inama y’umutekano itaguye mu karere ka Karongi, basuye imirenge ine (Murundi, Murambi, Gashari na Ruganda), bakorana inama n’abayobozi b’ibanze, babasaba kudaha icyuho ibihuha bivuga ko muri Karongi haba harinjiye abacengezi ba FDLR.
Umuyobozi w’akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, ari kumwe n’abahagariye ingabo, bagiye mu murenge wa Murundi, uhana imbibi n’umurenge wa Nyange wo mu karere ka Ngororero.
Muri ako gace hari hashize iminsi mike hari ibihuha bivuga ko hashobora kuba hari abacengezi, ariko nyuma y’iperereza basanze ari umuntu wari wigize umusazi abeshya abaturage ko umucengezi yaje akamushimuta ngo amutwaze ibintu – atavuze ibyo ari byo – ngo hanyuma aza kumurekura.
Kuri iki kibazo umuyobozi w’akarere ka Karongi yasabye abaturage kujya bashyira mu gaciro agira ati: “Niba musanzwe muzi ko mu kagari kanyu nta musazi uhari, umuntu akaza akababeshya nyuma akigira umusazi, ibyo kuki mutabyibazaho”?
Ibindi bihuha ni ibyavugaga ko hari abantu batazwi neza ngo bateye abaturage babiba ihene zabo. Mu izina ry’abahagarariye ingabo mu karere ka Karongi, Lt Ngabonziza Alphonse, yahumurije abaturage agira bati:
“Nta mucengezi uri ku butaka bw’u Rwanda, ibyo ni ibikorwa by’ubujura kandi ni mudashyira imbaraga mu marondo mukagenda mukiryamira, ntakabuza bazajya baza babibire amatungo bajye kuyarya”.
Ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ingabo bukomeza busaba abaturage cyane cyane abayobozi ku nzego z’ibanze kujya batanga amakuru ku bantu bakemangwa, ariko bakajya birinda guhita bahutirako ngo basakaze ibihuha mu baturage, kuko ahanini umuturage usanzwe ashobora kubifata nk’ukuri ugasanga igikuba kiracitse kandi nta kibazo gihari.
Ikibazo gisa n’aho giteye impungenge ariko kugeza ubu nacyo kitarateza umutekano mucye n’icy’abantu bava mu turere dutandukanye bajya mu tundi guca inshuro, ugasanga barahamara igihe kinini batazwi aho baturutse n’ubwo baba bafite ibyangombwa.
Muri Karongi naho icyo kibazo kirahari, aho usanga abantu benshi bakora ibiraka byo gukata imbaho no gutwika amakara, kandi ugasanga abenshi ni babandi baba baritandukanyije n’inyeshyamba za FDLR bagatahuka mu Rwanda ku bushake.
Mugabowindekwa Jean Claude ni Inkeragutabara yo mu murenge wa Murundi, arasobanura iby’icyo kibazo muri aya magambo:
Jye ndasaba ba gitifu n’abayobozi b’imidugudu kujya bagenzura bakareba neza abantu b’ababaji bagendana inkero, hari abaturuka i Cyangugu, abaturuka mu Mutara, ugasanga umuntu arabajisha umuntu atazi aturuka.
Hari n’igihe njyewe mbabona batwaye inkero ari nka 20 ukibaza iryo shyamba babaza bikakuyobera. Njyewe ndabona ari ikibazo kuko hashobora kuzamo haduyi (umwanzi”.

Umuyubozi w’akarere ka Karongi avuga ko iki ari ikibazo gisangiwe n’uturere dutandukanye kandi ko kidahambaye kuko akarere ariko gatanga impushya zo gusarura amashyamba kandi aho bakorera haba hazwi.
Yagize ati “Ikibazo turaza kugikemura. Ntago twanga ko abantu bakora ariko turashaka ko abantu babikora baba ari abantu bazwi, ntidushaka ingegera. Bizajya bikorwa n’umuntu uzwi aho ava, afite ibimuranga kandi ari umuntu uje gushaka imirimo imuteza imbere atagenzwa no guhungabanya umutekano”.
Kubera ikibazo cy’ubushyamirane buterwa n’ubusinzi gikunze kurangwa mu murenge wa Murundi nk’uko byemezwa n’umunyamabanga nshingwikorwa wawo Ngendambizi Gideon, ubuyobozi bw’akarere n’ingabo bamubwiye ko icyo kibazo agomba gufatanya n’abaturage bakagishakira umuti kuko kitagomba kubabera inzitizi.
Utugari dutungwa agatoki mu bikorwa by’urugomo ni Kabaya, Kamina na Rukiro. Mu kagari ka Rukiro ho haherutse no kwirukanwa gitifu kubera kugirwa imbata n’urwagwa kamara kumugeramo akadukira abaturage n’ikibando ngo arimo guca akajagari.
By’umwihariko abaturage n’abayobozi basabwe ubufatanye busesuye bagakaza amarondo kuko bari bamaze kudohoka, ari nabyo biha icyuho abagizi ba nabi barara bashimuta amatungo y’abaturage bikitwa ibikorwa by’abacengezi ntaho bihuriye.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Abaturage ariko bumva vuba Gitifu kurusha ibyo birebire uvuze, kandi amazina y’amatirano ntagihe atazabaho.
Merci
Ndagira inama abanyamakuru kuzajya bandika ibintu birimo nicyubahiro bakareka invugo zidahwitse. Aha ndashaka kuvuga uwanditse ijambo ngo "gitifu" ashaka kuvuga "executif"ninde utazi ko ari umuhuzabikorwa w’umurenge. Mujye mwiyubaha.