Nta mishyikirano u Rwanda rwagirana na FDLR - Sen Russ Feingold

Intumwa yihari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Senateri Russ Feingold, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye gushyikirina na FDLR ahubwo igomba kurwanywa kandi mu gihe cya vuba amahoro akagaruka mu karere.

Ubwo yari amaze guhura n’ubuyobozi bw’umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL kuri uyu wa 10/03/2014, Sen Russ Feingold yatangaje ko ari kuzeguruka akarere kugira harebwe uburyo amasezerano y’amahoro yasinywe Addis Ababa azashyirwa mu bikorwa nyuma yo guhashya imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo.

Asubiza ibibazo by’umunyamakuru wa Kigali today mu karere ka Rubavu kuri gahunda ya FDLR ikomeje kwidegembya mu burasirazuba bwa Congo Sen Russ Feingold yagize ati “imitwe yose igomba kwamburwa intwaro ikavaho, nyuma ya M23, ADF nasabye MONUSCO gukuraho FDLR n’indi mitwe yitwaza intwaro kuburyo butemewe n’amategeko mu gihe cya vuba.”

Senateri Russ Feingold nyuma yo gusura CEPGL asubiza ibibazo by'umunyamakuru wa Kigali Today.
Senateri Russ Feingold nyuma yo gusura CEPGL asubiza ibibazo by’umunyamakuru wa Kigali Today.

Mu gihe bamwe mu bayobozi b’ibihugu ndetse n’imiryango imwe yagaragaje ko u Rwanda rwashyikirana na FDLR, Sen Russ Feingold yasubije umunyamakuru wa Kigali today ko icyo FDLR isabwa ari ugushyira intwaro hasi ikishyikiraza ikigo cya Monusco gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe naho FDLR igacyurwa mu Rwanda.

“Nta mpamvu yo kugira ibiganiro n’imitwe itemewe, nasabye FDLR gushyira intwaro hasi ikishyikiriza MONUSCO igacyurwa mu Rwanda, atari byo igomba gukurwaho ku mbaraga kandi biratangira vuba”; Senateri Russ Feingold.

Sen Russ Feingold avuga ko nyuma yo kumva impunzi z’abanyecongo ziri mu Rwanda ibibazo zifite no kumva ibyo zifuza kugira ngo zishobore gusubira mu gihugu cyazo, taliki ya 9/3/2013 yasuye abayobozi b’inzego zibanze muri Rutshuro kugira ngo baganire uburyo babona amahoro yashyirwa mu bikorwa iterambere rikabegera.

Asura ubuyobozi bwa CEPGL Sen Russ avuga ko uyu muryango ufite uburambe mu kumenya ibibazo byo mu karere kandi ufite ibikorwa na gahunda byatuma ibihugu byo mu karere bitera imbere.

Sen Russ Feingold yatunguwe no kuba umuryango wa CEPGL udafitanye ubufatanye n’Amerika kandi ari umuryango ufite uruhare mu karere mu iterambere no kugarura amahoro cyane mu Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira demoakarasi ya Congo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 7 )

Nta mishyikirano u Rwanda rwagirana na FDLR - Sen Russ Feingold - See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?article16121#forum68930

Dada yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

nta nikwiye kubaho byo kuko natwe abaturage turambiwe amabi ya FDLR ahubwo bave mumikino bari gukoran FARDX.

FOXY yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

Arikose igihugu gishyikirana namabandi Gute?amabandi yitwaje intwaro nukubasukaho urusasu

Edy yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

niba nta mishyikirano twagirana n’aba baduhekuye rero bamenye ko akabo kashobotse kandi babandi birirwa bavuga ko bafatanyije nabo akabo kabashobokeyeho

okwi yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

Gushyikirana na FDLR ya Twagiramungu wisariye ninko gushyikirana na RNC yababagabo bavuga meshi; nako bashiriwe namagambo;dore ko basigaye bavuga ibitajya-ntibize.

bwm yanditse ku itariki ya: 11-03-2014  →  Musubize

ariko izi nguzu zibona zakumvikana nande koko, oya rwose bajye biyubaha nibatahe mumahoro baze mugihugu bagikorere mubundi buryo ariko ibyo gushyikirana nabo ntanaho byazavugwa rwose, bazi ibyo bamwe muri bagenzi babo basize bakoze , byaba ari ukwangiriza iterambere tumaze kwigereraho

samba yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

uyu mugabo azi ubwenge cyane nibyo nta mpamvu yo gushyikirana n’abahekuye u Rwanda inzira ihari n’imwe niyo gushyira intwaro hasi bagataha mu gihugu cyabo abakoze jenoside bakabibazwa nabadafite icyo bakurikinanwa bakabashyira muri sosiyete nyarwanda.

Kami yanditse ku itariki ya: 10-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka