Nta mabati ya asbestos azaba akigaragara mu Rwanda muri 2022 - RHA

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), Augustin Kampayana, avuga ko hatagize imbogamizi zindi zivuka, umwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 wazarangira nta mabati ya asbestos akiri ku nyubako zo mu Rwanda.

Ibi ngo bizagerwaho ku bw’ingamba bafashe z’uko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021 gukuraho aya mabati bizihutishwa. Aho gutegereza ingengo y’imari ya buri mwaka nk’uko bisanzwe bigenda, hazabaho kugirana amasezerano na kampani zifite ubumenyi mu gukuraho aya mabati, zo ziyakureho yose zinasakare bundi bushya, hanyuma amafaranga yo kwishyura Leta izayashake mu byiciro.

Izi ngamba zafashwe nyuma y’uko abaturage Perezida Kagame yagiye agenderera bagiye bamugaragariza ko asbestos zikiri ku nyubako zifashishwa n’abantu benshi, nyamara byaragaragajwe ko umukungugu uzivamo utera indwara zo mu myanya y’ubuhumekero, harimo na kanseri y’ibihaha.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA), Augustin Kampayana yabwiye Kigali Today ati “Ngira ngo hari igihe umukuru w’igihugu yasuye uturere bagenda bagaragaza asbestos nk’ikibazo. Mu mwaka ushize. Yicaje rero abayobozi bamufasha, abasaba ko iki kibazo bagiha gahunda yihutirwa.”

Akomeza agira ati “Inama n’abatekinisiye yavuyemo umwanzuro w’uko asbestos zakurwaho burundu, ariko na none hajemo ikibazo cy’ubushobozi, hafatwa umwanzuro w’uko byakurwaho, ingengo y’imari ikazashakwa mu byiciro.”

Abakuraho asbestos bagomba kuba barabihuguriwe bakambara n'imyambaro ibarinda umukungugu uyivamo kuko utera indwara mu myanya y'ubuhumekero
Abakuraho asbestos bagomba kuba barabihuguriwe bakambara n’imyambaro ibarinda umukungugu uyivamo kuko utera indwara mu myanya y’ubuhumekero

Ubundi asbestos itangira gukurwaho mu mwaka wa 2011, mu Rwanda hose yari iri ku buso bwa metero kare 1.692.089. Iyari iri ku nyubako za Leta (mu mashuri no mu mavuriro cyane cyane) yari metero kare 822.093 naho ku zindi nyubako zari kuri metero kare 869.996.

Muri rusange imaze gukurwaho ku rugero rwa 67,5%. Ku nyubako za Leta ubwaho imaze gukurwaho ni 63,6% ariko ku nyubako zitari iza Leta imaze gukurwaho ni 71,1%.

Kampayana avuga ko urebye 36,4% gasigaye ngo inyubako za Leta zishireho amabati ya asbestos katwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari enye.

Ese ko Leta yiyemeje kumaraho asbestos, bizagenda gute ku bazifite ku nzu zitari iza Leta? Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA) avuga ko na bo bazabegera bakabagira inama z’uburyo bazabyitwaramo, kandi atekereza ko ibyifuzwa bizagerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka