Nta kizahungabanya umutekano w’u Rwanda-Col Ruvusha

Umukuru w’ingabo mu Turere twa Huye na Gisagara, Col. Ruvusha Fred, yemeza ko nta kintu gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda uretse wenda imperuka kuko yo umuntu atagira icyo ayikoraho.

Mu nama y’umutekano yagiranye n’abahagarariye inzego zinyuranye mu Mirenge ya Ngoma, Huye, Gishamvu na Tumba yo mu Karere ka Huye, tariki 24/12/2012, Col. Ruvusha yababwiye ko batagomba kugira ubwoba ku bw’uko Kongo mu minsi ishize yarashe mu Rwanda.

Yagize ati “mu minsi ishize, Abanyekongo barashe mu Rwanda. Icyo bari bagambiriye ni ukudushotora bibwira ko tujya kubarwanyiriza iwabo, bityo bakabona uko bemeza ko M23 irwanirwa n’Abanyarwanda.”

Ingabo z’u Rwanda rero ngo zarwanyije abarasaga mu Rwanda, ariko ntizigeze zibakurikira iwabo. Ibyo ariko ngo ntibivuga ko u Rwanda nta mutekano rufite, kuko abarasaga mu Rwanda barwanyijwe hanyuma bagasubira iwabo.

Col. Ruvusha ati “intambara iri muri Kongo ni iy’Abanyekongo, si iy’Abanyarwanda. Kongo ntigomba kudutesha umwanya.”

Col Ruvusha ati "nta kizahungabanya umutekano w'Abanyarwanda".
Col Ruvusha ati "nta kizahungabanya umutekano w’Abanyarwanda".

Yakomeje ashishikariza abantu kwirinda ibihuha. Afatiye ku rugero rw’uko mu minsi yashize hariho igihuha cy’uko hazaba imperuka tariki 21/12/2012 nyamara ntibe; igihuha nk’iki kandi cyabaye no mu mwaka w’2000 nyamara na bwo imperuka ntiyaba.

Col. Ruvusha yagize ati “uretse wenda imperuka yaba tukaba ntacyo twabasha kuyikoraho, nta kindi gishobora kuduhungabanyiriza umutekano”.

Aha ariko yibukije abo yabwiraga ko umutekano utarindwa n’ingabo cyangwa abapolisi cyangwa Inkeragutabara gusa, ahubwo buri munyarwanda.

Ku bw’ibyo rero, yasabye abari bitabiriye inama gutanga amakuru ku muntu wese babona waba afite imyitwarire idasanzwe. Abafite abakozi bakoresha basabwe kumenya aho baturuka, no kudapfa gukoresha ababonetse bose aha ngo ni aba makeya.

Ntihakagombye kubaho abitwa “ibihazi”

Muri iyo nama, visi perezida w’inama njyanama y’Akarere ka Huye, Gervais Bangamwabo, yasabye ko hatagomba kubaho abakobwa bananiranye “ibihazi” bakunze kuba ari n’indaya kuko nabo bari mu bihungabanya umutekano.

Gervais Bangamwabo.
Gervais Bangamwabo.

Bangamwabo ati “ntitwakagombye guhagarara imbere y’abayobozi ngo tuvuge ko tugira ibihazi iwacu. Bene abo ni abantu bafashwa bagahinduka. Kuki abayobozi n’abanyamadini tutabafasha tukabagira inama, ariko bakagaruka mu murongo?”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abantu bose, yemwe n’indaya, bakeneye kubaho mu mutekano. Yibukije kandi ko hari n’amategeko yakurikizwa kugira ngo ababuza abandi umutekano babireke.

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo uyu Muyobozi w’Ingabo avuze ni ukuri. Kandi tubashimira ubwitange bwabo mu kurinda abaturage. Ariko n’imperuka ifite umuti. Umwami YESU agiye kuza, akureho ingoma ya Satani ariwe nkomoko y’icyaha n’ingaruka zacyo(intambara,ibyorezo,inzara,ibishyitsi,imitingito...), Ahubwo twihutire gufata imyanya mu bwami bugigiye kwima. Kwinjira ni ubuntu(Yesaya 55:1-5), upfa gusa kwizera amaraso ye kandi ukihana nta buryarya. Yesaya 24 Yesaya 26:20 Dan 12:1-3. Naho abashyiriraho YESU amatariki, ntabwo yabatumye, ahubwo ni umugambi w’umwanzi.

Eliya wa 3 yanditse ku itariki ya: 27-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka