Nta gushimira Imana kubera ko abandi bakwikorereye umutwaro - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ko abitabira gushima Imana (bikorwa n’amatorero ya gikiristu yo mu Rwanda, afatanyije n’itorero ryitwa Saddleback rya Pastori Rick Warren wo muri Amerika), bagombye kubikora bazirikana ku ruhare bagira mu byiza Imana ibakorera n’ibyo ikorera igihugu muri rusange.
Guhora umuntu ashimira Imana mu byo yamukoreye, mu gihe we ntacyo yabikozeho kugira ngo amererwe neza ngo byaba ari ukwitesha agaciro; nk’uko Perezida Kagame yabitangaje ubwo yakiraga Pasiteri Rick Warren ku ifunguro ku mugoroba wa tariki 12/08/2014.

Yagize ati: “Ntabwo twaba dushima Imana kuko hari abandi bantu bahora batwikorereye imitwaro; gushima Imana ni byiza ariko bigomba kubamo gutekereza uruhare wagize muri ibyo byiza yagukoreye; ugomba kugira inshingano”, nk’uko ahora asaba Abanyarwanda gukora bagaharanira kudatungwa n’inkunga ziva ahandi.
Perezida Kagame yavuze ibi, ashimangira inyigisho za Pastori Rick Warren, zibanze ku byo umuyobozi (cyangwa umuntu uwo ari we wese muri rusange) yakora, kugirango abashe kumvwa no guhindura (influence) abantu mu rwego rwo kubaganisha ku buzima bwiza.
Pastori Dr Rick Warren uri mu Rwanda muri gahunda y’icyumweru cyiswe “Rwanda Shima Imana” yasobanuye ingingo 11 zafasha umuntu gukurura abantu no kubahindura, avuga ko buri muntu ku isi agira ‘influence’, ngo ikaba ari impano y’Imana buri wese asabwa kumenya, akayibyaza umusaruro.

“Imana yabajije Mose/Musa (wakuye Abisirayeli mu Misiri) icyo afite mu ntoki, nawe ayibwira ko afite inkoni; imusaba kuyirambika hasi, ya nkoni ihinduka inzoka; bivuze ko icyari inkoni umuntu akibona nk’inkoni, ariko Imana yo ikibonamo ibintu byinshi cyane”, nk’uko Pasitori Warren yigishije.
Ati: “Iyo nkoni niyo yatunzwe hejuru y’inyanja itukura icikamo kabiri, abantu barambuka, niyo yakubiswe ku rutare ruvubura amazi baranywa, niyo yatumye Farawo (umwami wa Misiri) yemera kurekura Abisirayeli bava mu bucakara; nawe rero hari icyo ufite, ugomba guteza imbere kugira ngo ubeho; icyo usabwa ni ukubitura Imana”.
Pastori Warren yavuze ko impano umuntu ahabwa n’Imana atagomba kuyikoresha mu nyungu ze bwite, ahubwo ngo aba yayiherewe kurengera abantu no gutuma bava mu buzima bubi, cyane cyane akibanda ku bakene.

Yagiriye inama abayobozi bitabiriye “Rwanda Shima Imana”, ko kugirango umuntu agire ‘influence’ ku bandi bisaba ubwitange, ubutwari, gukorera abandi mbere yo kubategerezaho ko bagukorera, gusengera abantu, kubitangira, kuvugisha ukuri, kwizera abandi kugirango nabo bakwizere no kutabahanira amakosa mu gihe nawe uyakora.
Pasitori Dr Rick Warren yazanye abayobozi bakuru 88 b’amatorero, barimo 30 bo mu bihugu bya Afurika, abo mu itorero rye rya Saddleback n’abaturuka mu bihugu by’u Burusiya, muri Leta zunze ubumwe za Amerika no mu Buhinde, ndetse n’umushoramari witwa Joe Richie.
Baje mu mahugurwa yo kwigira ku byiza u Rwanda rwagezeho, harimo kumenya uko rwabashije kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uko gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yatejwe imbere, umutekano; bakaba kandi bazaganira n’urubyiruko ku wa gatanu, hanyuma ku cyumweru nyuma ya saa sita, kuri stade Amahoro hakazabera igiterane rusange.

Gahunda ya Rwanda Shima Imana, itegurwa n’abayobozi b’igihugu bafite ihuriro ryitwa Rwanda Leaders Fellowship, hamwe n’impuzamatorero ya gikirisitu yitwa Rwanda Purpose Driven Ministries- Peace Plan.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi bintu ni byiza pe.
Nahoze numva no kuri Radiyo Inkoramutima 107.1 y’Inama y’Abaprotestanti mu Rwanda(CPR) ko CPR kuwa 16/08 izizihiza yubile ya 50 years imaze ishinzwe. Kandi ko hari abo bavugabutumwa ari abo mu Rwanda no mu mahanga.Mukomereze aho twiyubakire i Gihugu twihesha agaciro.
Imana yadukoreyeb ibikomeye iduha umuyobozi ukomeye nka Nyakubahwa paul Kagame none dore ibyiza atugejejeho, ijye imihora hafi
Imana yaduhaye byose ngo tubigenge iduha kuyobora ibi kwisi , ariko ayo mahire hari igihe usanga tuyakoresha nabi, wa mugani wa president ugasanga imitwaro yacu turayikoreza abandi kani nawe Imana yarugahye imbaraga gutekereza neza ngo iyo mitwaro yacu, Inama nziza nyakubahwa President !
imana yaduhaye byose ngo twe ubacu tugire icyo twimarira kandi kuba ukoresha impano nnziz yaduhaye mubihesha ikuzo kandi nawe biguhesha umugish nibyo byambere tuba tugomba kuyishimira