Nkungu: Abagore n’abakobwa bakoye Prezida Kagame kubw’ibyo yabagejejeho
Abagore n’abakobwa baherekejwe na basaza babo bo mu murenge wa Nkungu mu karere ka Rusizi, bashingiye ku bikorwa by’iterambere bagejejweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame bashyikirije abasenateri inkwano yinka iherekejwe n’ibisabo yo gukwa umugeni Paul Kagame.
Ibyo bikorwa bavuga ni birimo amihanda, amashanyarazi, ubwisungane mu kwivuza, ibigo by’imari utaretse no kubateza imbere ubwabo, aho bavuga ko bagiye bahabwa inka muri gahunda ya Gira inka Munyarwanda.

Umuturage witwa Mukakayibanda Alphoncine avuga ko iyo umugabo yatanze ikwano ikemerwa aba yemerewe umugeni, avuga yifuza ingingo 101 yahinduka bagahabwa umugeni wabo Kagame kuko ngo nta wundi muyobozi bifuza akiriho.
Umusaza Ndamage yavuze ko umukuru w’igihugu ari nyiri urugo arirwo Rwanda, kandi umugabo akaba atagira manda mu kuyobora irugo rwe, ku bwe akifuza ko Perezida yakomeza kuyobora ubuzira herezo.

Abandi baturage barimo Gatabazi Jean Baptiste bo baje bitwaje ibitoki n’ibirungo babishyikiriza abasenateri ngo babishyire umukuru w’igihugu, yumve kubyiza yabagejejeho abigisha umwuga w’ubuhinzi bw’umwuga.
Aya matungo abiri yinka bakoye Perezida Kagame Imwe yitwa Rwizihirwa bisobanura ko bamwifurije gukomeza kwizihirwa, indi ikitwa Rutirengagiza bisobanura ko atigeze yirengagiza u Rwanda.

Senateri Mushinzimana Apollinaire yasobanuriye abaturage b’umurenge wa Nkungu ko baje kureba niba koko ibyo bandikiye inteko inshinga amategeko niba babihagazeho. Nabo babishimangiye bavuga ko aribo biyandikiye basaba ko ingingo 101 yahinduka bagatora Perezida Kagame.

Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ingingo Yi101 nivugururwe twitorere umusaza kuko arashoboye
Ntabwo dushaka ko igihugu cyacu cyasubira inyuma kubera kubura Kagame, tuzamutore maze dukomeze imihigo