Nkombo: Abagabo batererana abagore, abana bakabirenganiramo
Abaturage bo ku kirwa cya Nkombo mu Karere ka Rusizi baravuga ko abana babo barwara bwaki kubera kutitwabwaho n’ababyeyi bombi.
Bamwe mu babyeyi bo kuri iki kirwa bavuga ko abagabo baheruka uko bagateye inda ibyo kurera bakabitera umugongo ahubwo bakishakira abandi bagore iyo baba baragiye kuroba injanga mu Kiyaga cya Kivu aho bamara amazi atatu.

Bagwizimanza Abraham, umwe mu bahatuye, avuga ko abagabo bo ku Nkombo bamenyereye kujya kuroba injanga n’izo babonye ntihagire na nke bageza mu rugo kuko zose bazishora ku isoko ubundi abagore akaba aribo basigara bahangayika n’abana barya ibijumba gusa.
Agira ati "Ibi bintu mureke tubibabwire neza abagabo bo ku Nkombo bajya kuroba nta bushobozi basigiye abagore babo bagasigara bahangayika barya ibijumba gusa ugasanga ejo abana batangiye kubyimba amatama abandi bakabyimba amaguru ni ikibazo gikomeye cyane”.
Mukahirwa Beatrice, we avuga ko abagabo babo bajya gushakira ubuzima mu Kivu bakamarayo amezi abiri cyangwa icyogihe n’umugore ntiyicara abana ariwe bareba kuko bajya kubashakira ikibatunga bagasigara ntawe uri kubitaha ukazisanga barabyimbye amatama.
Ati” Abagabo ba Nkombo akenshi bajya gushakira mu mazi aragenda akamara amezi 2 cyangwa 3 bikaba ngombwa ko ujya gushakira abana ikibatunga ukazisanga barabyimbye amatama”.
Leon Bienvenu uhagarariye ihuriro ryo guteza imbere imirire myiza ryitwa SUN(Movement scaling up nutrition) mu karere ka Rusizi avuga ko ahanini imirire mibi ku nkombo ishingiye kubumenyi buke bwo kutamenya gutegura indyo yuzuye no kubyara abo badashoboye kurera
Ni muri urwo rwego bigishije ababyeyi bafite abana barwaye bwaki uburyo bwo gutegura indyo yuzuye no kwirinda kubyara abo badashoboye kurera.
Ati” Ahanini ubumenyi buke bwo kutamenya gutegura iryo yuzuye nibyo bituma abana barwara bwaki no kutagira gahunda yo kuringaniza imbyaro bakabyara abo badashoboye kurera”.
Ku geza ubu kukirwa cya Nkombo harabarirwa abana bazwi 41 barwaye bwaki bari gukurikiranwa n’abajyanama b’ubuzima.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|