“Nimbura agaciro nzegura ku buyobozi”- Guverineri Munyentwari
Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari, yatangaje ko umunsi yabuze agaciro ku mwanya w’ubuyobozi azegura agasubiza imfunguzo z’ibiro bye. Ibi yabitangaje tariki 02/04/2012 ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi 3 ateraniyemo abakuru b’imidugudu 420 igize akarere ka Nyanza.
Guverineri Munyentwari yavuze ko agaciro ari ikintu gikomeye mu buzima bwa buri muntu cyane cyane iyo uri umuyobozi. Yagize ati: “Njye nimbura agaciro nzegura”.
Ibi yabivuze ashishikariza abayobozi b’imidugudu igize akarere ka Nyanza kwihesha agaciro mu byo bakora byose bakirinda kwakira ruswa no kuyisaba. Yakomeje avuga ko iyo umuyobozi yabuze agaciro ntacyo aba akimariye abo ayobora kuko baba batamwumva ndetse batamwibonamo.
Yakomeje agira ati: “Umuntu niwe wihesha agaciro nyuma akagahabwa n’abandi kuko baba bamufitiye icyizere”. Kuri Guverneri Munyentwari, agaciro gatuma umuntu ubwe yigirira icyizere ndetse n’ibyo akoze bigashimwa n’abandi kuko aba yabikoranye ubushobozi.
Yanasabye abo bayobozi b’imigududu guha agaciro imirimo bashinzwe kuko mu gihe bitabaye babura umusaruro mu byo bashinzwe gukora.
Amahugurwa abayobozi b’imidugudu yose igize akarere ka Nyanza bateraniyemo bayatezeho kuzabasigira ubumenyi buhagije kuri gahunda za Leta no kuba umusingi w’ubukangurambaga mu iterambere rirambye ry’igihugu.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Gouverneur w’Amajyepfo ibyo avuga ni ukuri pe!!!! gusa azigishe Mayor we RUTSINGA Jacques wa KAMONYI nawe ajye yihesha agaciro kuko arasebya abayobozi kuko ibyo akora ni ubusahiranda gusa ndetse n’amatiku mubo akoresha harimo Vice Mayors.