Nigeria irashaka kubaka umubano n’ u Rwanda ushingiye ku itumanaho n’ikoranabuhanga
Minisitiri ushinzwe ubumenyi n’ikoranabuhanga mu gihugu cya Nigeria, Okon Bassey Ewa, yakiriye Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu , Joseph Habineza, tariki 10/05/2012, amutangariza ko ashaka ko igihugu cye gishaka kubaka umubano n’u Rwanda mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Okon Bassey Ewa yatangaje ko igihugu cya Nigeria cyiteguye kugira ubufatanye n’ u Rwanda mu bumenyi mu itumanaho n’ubumenyi bw’ikirere kuko Nigeria imaze kugera ku rwego rushimishije ku mugabane w’Afurika kandi n’u Rwanda rukaba rufite byinshi rwafasha Nigeria kuko rugaragara nk’igihugu gifite kwiyubaka kwihuta mu iterambere kandi kigendeye ku ntumbero nziza cyihaye.
Ambasaderi Joseph Habineza yatangaje ko u Rwanda rwifuza kwagura amarembo mu gukorana n’ibihumbi byinshi mu ishoramari cyane ko gukorana n’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC) byagize icyo byongera ku mikorere n’iterambere ry’Abanyarwanda.
Kwinjira muri EAC byatumye ishoramari n’ikoranabuhanga byiyongera aho bamwe mu bashoramari biyongereye mu gihugu n’ikoranabuhanga mu kongera ingufu bikiyongera hakoreshwa ingufu zikomoka ku isuba na biogas; nk’uko Ambasaderi Joseph Habineza yabisobanuye.
Nigeria n’u Rwanda byifuza ubufatanye mu kwihutisha ubukungu bw’ibihugu byabo binyuze mu bumenyi, itumanaho n’ikoranabuhanga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|