Ni ngombwa ko urubyiruko rumenya guha agaciro ubuzima bwarwo-Imbuto Foundation

Kuri uyu wa 20 Mata 2016 mu Karere ka Karongi, Umuryango Imbuto Foundation watangije ubukangurambaga bukangurira urubyiruko kwirinda inda z’imburagihe n’icyorezo cya Sida.

Ubu bukangurambaga bukorwa ku bufatanye n’Ikigo cy’Urubyiruko cya Karongi kandi buranakangurira urubyiruko rwanduye virusi itera Sida gufata imiti neza.

Murangira Aline, Umukozi w'Imbuto Foundation, asaba urubyiruko kwirinda rukubaka ahazaza heza.
Murangira Aline, Umukozi w’Imbuto Foundation, asaba urubyiruko kwirinda rukubaka ahazaza heza.

Murangira Aline, Umukozi w’Imbuto Foundation, agira ati “Muri gahunda zacu twita ku rubyiruko kuko 70% by’abatuye u Rwanda bari munsi y’imyaka 30.

Ni ngombwa rero ko aba bantu benshi bamenya guha agaciro ubuzima bwabo bakabufata uko bikwiye kugira ngo igihugu kizaragwe abantu bafite ubuzima bwiza.”

Ubu bukangurambaga bwaranzwe n'indirimbo n'imbyino bikangurira urubyiruko kwirinda Sida.
Ubu bukangurambaga bwaranzwe n’indirimbo n’imbyino bikangurira urubyiruko kwirinda Sida.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukashema Drocelle, yasabye urubyiruko gutinyuka ijambo “oya” ku bashaka kurushuka kandi rukabicengeza no mu batarabyumva.

Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Drocelle Mukashema, asaba urubyiruko kumenya kuvuga "Oya" rugahakanira abarushuka.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Drocelle Mukashema, asaba urubyiruko kumenya kuvuga "Oya" rugahakanira abarushuka.

Uwamariya Angelique, umwe mu rubyiruko rwari ruhari, avuga ko igikorwa nk’iki ari ngombwa kuko nubwo nta byinshi biba ari bishya kuri bo, bituma urubyiruko rwongera gutekereza no kuzirikana ingaruka ziri mu gukora imibonano mpuzabitsina mu gihe kitateganyijwe.

Banaboneyeho no gupima ku buntu agakoko gatera Sida ndetse no kugira inama abamaze kwandura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka