Ni ngombwa ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rihindura imikorere kugirango rirushanwe n’iryo mu mahanga

Kuba hari ibitangazamakuru by’imbere mu gihugu bitamenya ibiteganywa n’amategeko agenga Itangazamakuru, ngo ni yo mpamvu ituma Abanyarwanda bizera ibitangazamakuru byo hanze kuruta ibikorera imbere mu gihugu, nk’uko bamwe mu baganiriye na Kigali Today batangaza.

Ingingo ya gatanu y’itegeko rigenga itangazamakuru yemerera abanyamakuru inshingano (zifatwa nk’amahirwe ku bitangazamakuru bizi icyo gukora), zo kumenyesha amakuru, kwigisha abaturage, guteza imbere imyidagaduro, ndetse no guharanira ubwisanzure mu gutangaza amakuru, kuyasesengura no kugira icyo avugwaho.

Abaganira kuri iyi ngingo bemeza ko abaturage bakurikirana cyane ibitangazamakuru by’amahanga, bitewe n’uko ibyinshi mu byo mu Rwanda bihunga inshingano nyamukuru yo kwigisha no gusesengura amakuru, ahubwo bikibanda ku myidagaduro.

“Mbere na mbere abanyamakuru bagomba gusobanukirwa n’izo nshingano kandi bagaharanira ko zose zishyirwa mu bikorwa kuko nibyo bizatuma akazi kabo karyohera Abanyarwanda”; nk’uko Jean Baptiste Hategekimana, umuhuzabikorwa mu kubaka amahoro mu muryango Never Again Rwanda yasobanuye.

Yavuze ko icyizere n’inyungu zikomoka mu itangazamakuru, bihabwa iryo mu mahanga ryitabira gusesengura inkuru zivuga ku makimbirane, nyamara ngo ni ryo rishobora kuyahembera kuko amakuru yaryo aba yatawe mu buryo abanyamahanga babishaka.

Clement Uwiringiyimana ukorera Radio Flash, we yasobanuye ko n’ubwo impamvu zitera abanyamakuru bamwe kutavuga ku buzima bw’igihugu muri rusange zitaramenyekana zose, hari ikibazo cy’ubumenyi buke bw’abanyamakuru, cyangwa icyo kudashaka guhaguruka ngo bajye kwitarira inkuru zabo.

Imbogamizi abanyamakuru bakomeje kwinubira, ni uko ngo hakiri inzego nyinshi zirimo n’iza Leta zitabaha amakuru cyangwa ngo zishyireho uburyo buborohereza kuyabona, ndetse ngo hakaba n’aho amakuru amwe abujijwe gutangazwa.

Izo mpungenge z’ubumenyi buke no kutagira ubushobozi bwo gukora, zisubizwa n’itegeko rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’Inama Nkuru y’Itangazamakuru, mu gihe itegeko ryerekeye kubona amakuru risubiza ibijyanye no kutoherezwa kubona amakuru.

Itangazamakuru ngo rikwiye kuvuga ku byiciro byose bigenga ubuzima bw’igihugu, birimo imibereho y’abaturage, ubukungu, politiki n’imiyoborere, ubutabera, amateka, imikino n’imyidagaduro.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntacyo ndunva mu makuru y’ibitangazamakuru byo hanze kidasanzwe uretse gukabya,usanga bibanda ku nkuru z’ibihuha akenshi,bakanaha urubuga abahezanguni bashinyagurira abanyarwanda.

gashayija yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Nibyo koko itangazamakuru ry’iwacu rikwiye kwikubita agashyi, kuko abaturage benshi bafitiye icyizere itangazamakuru ry’amahanga kurusha irya hano. iwacu bashingira ku bintu byabaye biteguwe n’abayobozi gusa, kandi iyo mu giturage haba hari ibibazo itangazamakuru ryacu riba rikwiye kugaragaza, rigacukumbura, rikanatubariza abayobozi ingamba bafite mu kubikemura.thnx

Gicali yanditse ku itariki ya: 13-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka