Ni inshingano kubagezaho ibyavuye mu busabe bwanyu-Hon Makuza
Perezida wa Sena, Hon Bernard Makuza, asanga inteko ishingamageko ifite inshingano zo kugeza ku baturage ibyavuye mu busabe bwabo ku kuvugurura itegeko nshinga.
Imbere y’imbaga y’abaturage bo mu murenge wa Rurenge Akarere ka Ngoma, kuri uyu wa 14/12/2015, Perezida wa Sena y’u Rwanda yababwiye ko yazanwe no kubaha raporo.

Yagize ati”Ni inshingano y’umuyobozi iyo watumwe, agomba gutumika kandi ukagaruka ugatanga raporo,kugirango ubwire abagutumye uko bimeze bagire n’icyo babikubwiraho.”
Hon Makuza yakomeje avuga ko kuvugurura itegeko nshinga ari urugendo rwatangijwe n’ubusabe bw’abaturage, inteko ishinga amategeko imitwe yombi iryiga ingingo ku yindi noneho bashyiramo ibitekerezo by’abaturage bahereye ku ngingo ya 101 abaturage bifuje cyane.

Abaturage basabaga ko ingingo ya 101 yazitiraga perezida Kagame kongera kwiyamamaza,basaba ko ivugururwa akongera kwiyamamaza.
Nyuma yo kugezwaho ibikubiye mu itegeko nshinga rivugururye rigomba gutorerwa muri referendum n’abaturage kuri uyu wa 18/12/2015, aba baturage bavuze ko bishimiye akazi inteko ishinga amategeko yakoze ndetse bizeza perezida wa Sena n’abaseteri bari kumwe ko bazabigaragaza batora “yego” mu matora ya referendum.

Maniriho David yagize ati”Njye nishimye cyane kuko numvise ibyo twifuje n’ubundi ari byo badukoreye.
Ndetse twishimiye ko babikoreye igihe none tukaba tugiye kurya iminsi mikuru umutima utuje.
Ubundi twahoraga duhangayitse twibaza tuti none bazaduhakanira.Ubu turishimye cyane.”

Uretse kugaragaza ko bishimiye ibyavuye mu ivururwa ku itegeko nshinga byakozwe ku busabe bwabo, aba baturage bavuze ko batindiwe n’umunsi w’amatora bakabigaragaza muri referendum.
Muri iyi nama hari abaturage bagaragaje ko batindiwe n’umwaka wa 2017 ngo bitorere Perezida Kagame ngo kuko bazaruhuka bamaze kumutora agakomeza kubageza ku byiza n’iterambere.

Aba baturage basobanuriwe ko ingingo ya 101, yavuguruwe igaha uburenganzira Perezida Kagame kongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2017.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|