Ni iki cyihishe inyuma ya poste de Santé zidakora?
Mu rwego rwo kwegereza serivise z’ubuvuzi abaturage, hubatswe amavuriro y’ibanze (postes de santé) abegereye hirya no hino mu tugari batuyemo, ariko hari ayo usanga adakora, hakaba n’akora ariko adatanga serivise uko bikwiye. Abafite agikanyakanya bakavuga ko nabo nta kizere cyo gukomeza kuko bahura n’imbogamizi nyinshi. Ku isonga bakavuga ko ahanini ibihombo bituma bakinga imiryango bituruka ku biciro bagenderaho no ku mikoranire yabo na RSSB.
Nko mu Karere ka Gisagara gaherereye mu Ntara y’Amajyepfo, hari amavuriro y’ibanze 47 ariko 6 muri yo ntakora.
Mu Karere ka Rubavu gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba habarurwa amavuriro y’ibanze 34 ariko 9 muri yo ntakora.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Burera ku mavuriro y’ibanze abarirwa muri 50 bafite, hari agera kuri 13 adakora, naho muri Rurindo, ku mavuriro 39 bafite, 14 ntakora.
Abaganiriye na Kigali today bavuga ko no muri ayo akora, hari akorana n’ibigo nderabuzima, ariko ugasanga hari akora rimwe na rimwe, hakaba n’agera aho agafunga imiryango kubera ko n’ibigo nderabuzima ubwabyo nta bakozi bahagije bifite.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wo mu Kagari kamwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru, ku kibazo cyo kumenya impamvu ivuriro ryo mu Kagari ayobora ritagikora yasubije agira ati: “Ivuriro ryo mu Kagari nyobora rimaze umwaka rifunze. Abaganga bavaga ku kigo nderabuzima none umubare w’abaganga wabaye mucye ntibongera kubohereza. Icyo ni cyo kibazo.”
Amavuriro yeguriwe abigenga na yo, hari ayagiye afunga imiryango kubera guhomba, biturutse ku mikoranire na RSSB nk’uko bivugwa n’undi munyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari kamwe ko mu Ntara y’Amajyaruguru.
Ati “Ntabwo nibuka neza igihe gishize ivuriro rifunze. Hari umuganga wakoraga nk’uwigenga akorana na RSSB, biza kugera aho mbona atakiza, muhamagaye ambwira ko atazagaruka kubera ko hari ibyo atumvikanaho na RSSB.”
Mu mavuriro yigenga agikora na yo, hari ubwo usanga bagera aho bagatanga serivise abaturage birihira imiti 100%, ni ukuvuga ko hirengagizwa mituweri bafite, nk’uko bivugwa n’umuturage umwe wo mu Karere ka Gisagara.
Agira ati “Hari igihe ujyayo bakakubwira ngo niba wivuza ku giti cyawe, utambwira ngo nzishyurirwa na mituweri, aho turavugana.”
Ibiciro bya serivise n’imikoranire na RSSB birimo imbogamizi
Umwe muri ba rwiyemezamirimo ufite ivuriro ryigenga mu Karere kamwe ko mu Ntara y’Amajyepfo, twise Bikorimana kuko atashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko ayagiye afunga bituruka ku biciro bagenderaho no ku mikoranire na RSSB.
Ku bijyanye n’ibiciro bagenderaho, asobanura ko byashyizweho mu mwaka wa 2003, nyamara ngo kuva icyo gihe ibiciro by’ibindi byose byagiye bizamuka uretse ibyo kwa muganga.
Ati “Ikibazo cya mbere ni ibiciro. Urugero, umuntu uje kwa muganga kwipfukisha, batwishyura amafaranga 300 yonyine. Muganga ashobora kumumaraho iminota 30 amupfuka, kandi umuganga wa makeya ahembwa ibihumbi 200. Nawe fata umuntu uhembwa ibihumbi 200, ufate iminsi y’akazi, urebe ngo ku isaha akorera angahe ?”
Avuga rero ko Minisiteri y’ubuzima yari ikwiye gusubiramo ibiciro bya serivise batanga, kuko nk’isukari nk’amazi cg n’amashanyarazi uko byaguraga mu myaka 10 ishize atari ko bikigura, umushahara w’umuforomo mu myaka icumi na wo ukaba warahindutse, ariko aho amafaranga ava ni muri serivise zitangirwa kwa muganga kd zo ibiciro byazo ntibipfa guhinduka.
Ikindi kibagora ngo ni ukubona amasezerano na RSSB bamara no kuyabona, bagira ngo batanze fagitire bakagira ibyo bakatwa, ntihabeho inzira yo kubiganiraho ngo babe babyumvikanaho, ahubwo rwiyemezamirimo atakora ibyo bamubwiye bakamwihorera ntibamwishyure. Ibi byose ngo bibateza igihombo no kudindira kandi ntiwakora utunguka.
Igitera iyi mbogamizi kandi ngo ni ukuba mu gihe cyo gusinyana amasezerano RSSB itabanza kubagaragariza ibyo itemera, ngo inabahe ilisiti y’imiti batemerewe gutanga, ahubwo bakabimenyeshwa bagiye kwishyuza.
Bikorimana ati “Iyo muri RSSB baguhaye amasezerano bavuga ko bometseho imiti yemewe, ariko ntayo bashyiraho. Wowe kuko uba uje ushaka amasezerano wumva ko ugiye gukorana n’abantu ntabwo wibuka kubibaza. Na bo ubwabo ntibakwicaza ngo bakubwire ngo ku ndwara runaka turashaka ko muzajya mutanga iyi miti, iyi n’iyi nimuyitanga ntituzayishyura.”
Ikindi kibangamira abikorera bafite amavuriro yigenga ngo ni uko hari igihe RSSB itinda kubishyura, nyamara farumasi z’uturere baguriramo imiti zidashobora kuyibakopa.
Bikorimana akomeza iki gitekerezo agira ati “Urumva RSSB igize kudukata ngo ibyo twakoze ntabwo ari byo, n’utwo batwemereye tugakatwaho umusoro wa 15% noneho hakaniyongeraho kuyaguha aho bashakiye.
Wareba ugasanga urahomba, ukavamo, Ni icyo gituma usanga ahanini nta vuriro ry’ibanze rishobora kumara imyaka ibiri rikora ritarahagarara.”
Imbogamizi bahura na zo zituma badatanga serivise nziza
Bikorimana avuga ko imbogamizi ku biciro no ku kwishyurwa na RSSB bituma badatanga serivise uko bazitezweho, kuko abikorera batananiwe ngo bafunge imiryango, usanga hari igihe bavura abaturage birihiye 100% nyamara bafite mituweri.
Ati “Hari nk’ugaruka kwivuza waramuhaye imiti yemewe na RSSB ntimuvure, nyamara wenda kujya ku kigo nderabuzima byamutwara urugendo rw’isaha n’igice n’amaguru. Iyo aje umubwira ko iyo uvuye kuri uyu muti wagafashe uriya kugira ngo ukire, nyamara nywuguhaye ntibazawunyishyura, wiyishyurire!”
Akomeza agira ati “Icyo gihe akora imibare, yabona ko yakwifashisha amafaranga ibihumbi bine byo kugenda no kugaruka kuri moto akemera akiyishyurira 500 cyangwa 1000, hanyuma ukamuha wa muti.”
Kwishyuza imiti 100% kandi na byo bajya babikora ku miti bagiye gushakira muri farumasi y’Akarere bakayibura, hanyuma bakayigura muri farumasi zisanzwe, ibahenze
Hari n’igihe batavura uko bikwiye, banga kuzakatwa ibijyanye na serivise batanze
Bikorimana ati “Urugero nk’umurwayi hari igihe aza kwivuza, nkamusangamo marariya, ariko akavuga ko anakorora cyane kandi nanjye mbibona. Nkasanga nimuha imiti ya marariya n’iy’inkorora, iy’inkorora muri RSSB bazayinkata bakemera iya marariya kuko yo ari ubuntu. Icyo gihe muvura marariya yonyine, yagaruka ku bwa ya nkorora iminsi 15 itarashira, na bwo simuvure kuko na bwo muhaye imiti nazayikatwa.”
Ku bijyanye n’imbogamizi zituruka muri RSSB, umuyobozi mukuru wayo, Regis Mugemanshuro, mu butumwa bugufi, yavuze ko RSSB yishyura ibikorwa by’ubuvuzi n’imiti hagendewe ku mabwiriza aba yatangajwe na Minisiteri y’ubuzima. Ikibazo ngo kiba igihe habaye kutubahiriza aya mabwiriza n’ibiciro byashyizweho na Minisiteri y’ubuzima.
Hari aho agira ati “Mu gihe hari serivise cyangwa imiti bifuza ko ijya ku rutonde, turabagira inama kuyishyikiriza Minisiteri y’ubuzima kugira ngo byigweho bihabwe agaciro mu gihe cyo kuvugurura urutonde, bibaye byujuje ibisabwa.”
Asoza ubutumwa avuga ko mu gihe hari aho abakozi ba RSSB banze kwishyura serivise cyangwa imiti kandi biri ku rutonde rw’ibyemewe kuri urwo rwego kandi bikurikije amabwiriza y’imivurire, babibamenyesha bakabikurikirana.
Ku rundi ruhande, umuyobozi ushinzwe isakazabutumwa mu Kigo gishinzwe Ubuzima (RBC), Julien Mahoro Niyingabira, avuga ko ikibazo cy’ibiciro mu mavuriro kizwi kandi kiri gushakirwa umuti.
Ati “Icyo kibazo cyaramenyekanye, kandi habayeho ibiganiro n’inzego bireba byo gukora ku buryo ibiciro ariya mavuriro akoreraho bijyana n’igihe. Ni ikibazo kizwi kandi kiri gushakirwa umuti.”
Gusa ntitwabura kuvuga ko uko ibi bibazo bikomeza gutinda gukemurwa ari ko amavuriro agenda afunga hirya no hino mu gihugu maze byose bikagira ingaruka ku muturage, kuko avurwa nabi cg se akanabura serivisi z’ubuvuzi hafi ye. Ikindi kandi ni uko amafaranga Leta yashoye mu kubaka aya mavuriro ariko akaba adakora na byo byabarwa nk’igihombo kuko icyari kigamijwe kitagezweho.
Ohereza igitekerezo
|
Uwabuze ko wound dressing Ari 300 arabeshya kuko ni 100azarebe neza kuko muri billing system RSSB ihita ikata 200 hagasigara 100!!!!umukozi WA 200 nawe ntabaho umufite andangire muri H.P!!!leta rwose nishyiremo inkunga kuko nka H.P SG zikora bimwe na H.C zihemberwa abakozi!!!gusa nukwishyira vuba RSSB yaravuguruye mbona rwose bagerageza baragukata ariko udusigaye bakatuguha ntabwo Ari nka mbere.Murakoze!
Ko ntacyo bavuze ko musoro baduca