Ngororero: Umuyobozi w’akarere yagaragaje bimwe mu bituma akarere kaza imbere mu mihigo

Nyuma yo kwegukana umwanya wa Gatatu mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014 ndetse bakavuga ko uwo mwanya ariwo wa nyuma akarere kabo katazarenga mu mwaka wa 2014-2015, umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gédéon yatangaje bimwe mu byatumye akarere ayoboye gakomeza kuzamuka uko imyaka itashye.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali today, kimwe mu byo uyu muyobozi avuga nk’ipfundo ryo kugana aheza h’akarere ayoboye, ni uko barwanyije amacakubiri yarangaga aboyoboraga akarere mbere ye maze abayobozi n’abakozi bakavuga rumwe ndetse bakicarana bakaganira.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngororero avuga ko bafite ibanga rituma bitwara neza mu mihigo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero avuga ko bafite ibanga rituma bitwara neza mu mihigo.

Mu kwiyegereza abamwungirije n’abakozi muri rusange, yashyizeho icyo bita isanduku y’ubufatanye (caisse de solidalité) aho bibafasha guhura, gufashanya, gusangira ubunararibonye n’ibindi bituma kuba umwe byoroha kuko aribyo binoza umurimo.

Mu gihe abandi batangira gukora imihigo bakerewe mu karere ka Ngororero ho ngo bayitangirana n’umwaka wayo ntibatinde mu nzira, bityo igihe abandi bakizarira, akarere ayoboye kakaba kamaze gukataza, dore ko intego y’akarere igira iti “Gukora ni kare”.

Gutangira imihigo kare ni kimwe mu bifasha akarere ka Ngororero kwitwara neza.
Gutangira imihigo kare ni kimwe mu bifasha akarere ka Ngororero kwitwara neza.

Ruboneza akomeza avuga ko guha abakozi umwanya wabo, kuborohereza mu byo bakeneye no kubareka bakuzuza inshingano zabo uko babizi kandi bakurikije amategeko ari byiza, nyuma umuyobozi akababaza aho abona bitagenda neza. Ibi ngo Ruboneza abishobora kubera ko na mbere y’uko aba umuyobozi w’akarere yayoboye imirenge 2 yo mu karere ka Rubavu, kuva mu 2006 kugera 2009, ndetse akaba azi n’ibirebana no gucunga neza imari, kuko yabikoze imyaka 6 ashinzwe umutungo w’ikigo cy’ishuri.

Ba Gitifu barara aho bayobora ni kimwe mu bituma akarere kitwara neza mu mihigo

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero avuga kandi ko nta gushidikanya ko kuba abayobozi b’imirenge n’utugari bubahiriza itegeko rya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, rivuga ko buri muyobozi agomba kurara aho ayobora bituma bihutisha ndetse bakanoza imihigo.

Mu mwaka wa 2012 Ruboneza yari yijeje abaturage n'abayobozi ko batazasubira inyuma mu mihigo.
Mu mwaka wa 2012 Ruboneza yari yijeje abaturage n’abayobozi ko batazasubira inyuma mu mihigo.

Uyu muyobozi avuga ko igihe abo bayobozi b’inzego z’imirenge n’utugari bamaraga mu mayira bagikoresha mu kwegera abaturage no gukurikirana ibikorwa byo mu gace bayobora, ndetse bakanabona umwanya wo kuruhuka kuko nabyo bikenerwa mu kazi.

Kugeza ubu ngo nta muyobozi wo muri aka karere ugicungirwa kurara aho ayobora kuko bose babigize indahiro.

Kuva uturere twatangira gukorera ku mihigo dusinyana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika buri mwaka, akarere ka Ngororero katangiriye ku mwanya wa 29 n’amanota 67% gusa, ubu kakaba kageze ku mwanya wa 3 n’amanota 97%.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 2 )

nkunda ko yumva ibibazo by’abaturage kandi akabisubiriza ku gihe.

Mimi yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

iri banga afite ryo guhoza akarere ayobora imbere arihorane maze abaturage bakomeze babizamukiremo

cash yanditse ku itariki ya: 11-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka