Ngororero: Umuryango ugizwe n’abantu 153 urasaba guhabwa ubutaka bwo guturaho
Nyuma y’uko bambuwe ubutaka bahoze batuyeho bugasubizwa abahoze ari ba nyirabwo mbere ya 1959, umuryango ugizwe n’abantu 153 mu karere ka Ngororero urasaba ko wahabwa ubutaka bwo gutura no guhingaho.
Uyu muryango uvuga ko nubwo bambuwe aho basizwe n’ababyeyi babo, nabo bahoranye indi sambu ubu ikaba yaratwawe na Leta ikahatera ishyamba.
Habincuti Stanislas ukuriye uwo muryango, avuga ko bakomoka ku musaza witwa Banyangiriki Dismas, wahawe isambu na Leta mu 1960 nyuma y’uko abari ba nyirayo bahunze kubera umutekano muke bari bafite.
Abakomoka kuri uwo muryango wari wahunze bagarutse mu Rwanda basubizwa ubutaka bwabo, ariko bemera kurekera abakomoka kuri Banyangiriki aho bubatse amazu batuyemo gusa, ariko ntibagira aho guhinga.
Habincuti akomeza avuga ko umwe mu bagize uwo mu ryango wahungutse ari nawe wari uwuhagarariye mu gukemura icyo kibazo ubu yanze ko aba basana amazu babagamo kandi akaba ashaje, ndetse bakaba batarahawe n’ibyangombwa by’ayo mazu, bakaba bataranandikiwe urupapuro rubemerera kuyaturamo.
Uyu musaza ufite imyaka 65, akomeza avuga ko uretse aho hantu mu murenge wa Ngororero mu kagari ka Mugano, se ubabyara Banyangiriki Dismas yari afite indi sambu mu murenge wa Kageyo mu kagari ka Rwamamara, ariko nyuma Leta ikaza kuhatera ishyamba ndetse ubu ikaba yarahabaruje nk’umutungo wayo.
Nyuma yo kwangirwa gusana amazu, no kutabona aho bahinga kandi abenshi batunzwe n’ubuhinzi, bamwe biganjemo abakobwa n’abasore bagiye gutura ahandi ariko abo bose hamwe bakaba bavuga ko bakeneye iminani ikomoka ku babyeyi babo, bose hamwe bakaba ari 153. Bavuga ko bagiye gusaba akarere kubaha aho gutura kuko ntaho bafite ho kubatunga.
Uhagarariye umuryango wasubijwe ubutaka witwa Eugene avuga ko baburanye kandi bagatsinda abari batuye ku butaka bwabo. Gusa ngo mu gusubizwa ubutaka basabwe kwihanganira abo baturage bagashaka ahandi batura, akaba ariyo mpamvu batabakuye mu mazu, ariko nayo akaba ari ku butaka bagomba gusubizwa.
Kuri iki kibazo, umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yadutangarije ko akizi ndetse yagikurikiranye. Avuga ko kuba ba nyiri ubutaka bwari bwaratanzwe na Leta bangira abo baturage gusana amazu yabo ngo ni amakosa, akarere kakaba kagiye kubafasha kubyumvikanaho no kubaha uburenganzira busesuye.
Ku birebana n’ubutaka bavuga ko bwari ubwabo nyuma bugaterwa ishyamba bukanandikwa kuri Leta, umuyobozi w’akarere avuga ko Atari byo kuko nta bimenyetso bifatika bafite, ahubwo ibyo bavuga babishingira ku magambo babwirwa n’abavuga ko bazi ubwo butaka nk’ubw’ababyeyi babo.
Ibibazo bishingiye ku butaka nibyo bikomeje kuba byinshi mu bigezwa ku buyobozi bw’akarere no ku nzego zirebwa n’ubutaka ndetse n’amategeko.
Umuyobozi w’akarere ariko avuga ko hari abaturage bazana ibibazo nk’ibyo kandi bidafite ishingiro, akaba atabyita ko hari ibibazo byinshi, nubwo hari ibimaze igihe kirekire byarananiranye gukemurwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
nubwo mbona ari umuryango wagutse cyane ariko ndatekereza ko nubwo kubona aho kubatuza bitoroshye ariko ubuyobozi buzahababonera
Akarere karagerageje mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abanyarwanda bari baratwaye ibyabandi ni gakomeze karebe uko abo batsinzwe nabo babaho nicyo ubuyobozi bwiza buberaho muri kamonyi ho byarabananiye ntibarangiza ibibazo byamasambu abaturage babagezaho!
gucyemura ikibazo kimwe kibyara ikindi, nabyo si igisubizo gusa twizereko leta akarere kari kwiga kuri iki kibazo kuko uyu muryango ni munini bihagije kugira ikibazo akarere nako kabihungabaniramo rwose
Kuba harakemuwe kibazo cy’abashubijwe ubutaka bwabo ni ikintu kiza,kuba haravutse ikindi ariko,leta ikwiye kureba uburyo nacyo gikemuka bariya baturage bagahabwa aho gutura.