Ngororero: Umurenge wa Gatumba ukomeje kugoboka abasenyewe n’umuyaga

Umurenge wa Gatumba ukomeje igikorwa cyo gufasha abasenyewe n’umuyaga kubona aho biking. Nyuma y’uko ubahaye amahema, amwe nayo agatwarwa n’umuyaga, ubu noneho wabageneye amabati azabafasha gusana amazu yangijwe.

Ibyo byabaye nyuma y’aho amazu y’abaturage agera kuri 67 asakamburiwe n’inkubi y’umuyaga yigabije aka gace muri iyi minsi. Na n’ubu uracyakomeje kwangiza amazu n’ubwo usa nk’aho wagabanyije ingufu.

Ubuyobozi bw’umurenge n’abafatanyabikorwa bawo nibo bari gutanga ayo mabati, bagasaba abaturage kwitabira gahunda yo gutura hamwe mu midugudu, kuko ariho haba haratoranyijwe n’abafite ubumenyi mu myubakire.

Abasobanukiwe n’imiterere y’aka karere bavuga ko ibi bishobora kuba biterwa n’igabanuka ry’amashyamba ari muri aka gace, ahanini kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amabuye yubaka imihanda, gusa nta bushakashatsi bwimbitse burakorwa.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka