Ngororero: Umuhanda uva kuri kaburimbo ugana ku karere watangiye kubakwa
Nyuma y’uko umuhanda uva kuri kaburimbo ahitwa ku rukiko ugana ku cyicaro cy’akarere ka Ngororero ari kimwe mu byatumye imihigo y’akarere mu mwaka ushize itagerwaho 100%, ubu gahunda yo kuwubaka yaratangiye.
Imirimo yo kubaka no kwagura umuhanda ugana ku karere ka Ngororero irakorwa ku bufatanye bw’akarere ka Ngororero na minisiteri y’ibikorwa remezo, ari nayo yari yaremeye gutanga amafaranga yo gukora iyo mihanda mu ngengo y’imari y’umwaka ushize.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Emmanuel Mazimpaka, atangaza ko gahunda akarere gafite ari ukutongera gusubizwa inyuma n’ibikorwa abafatanyabikorwa bemera ntibabikore.
Icyo kibazo kandi ngo bazakomeza kugishakira umuti bavugana n’abafatanyabikorwa b’akarere ku bikorwa bazokora mbere y’isinywa ry’imihigo. Biteganyijwe ko n’umuhanda uva kuri ka burimbo ugana ku bitaro bya Kabaya nawo uzakorwa.

Uretse iyo mihanda itarakorwa kandi yari mu mihigo y’umwaka ushize, hari n’ikigo cy’imyuga cyagombaga kubakwa na WDA (Workforce Development Authority) ubu nacyo kikaba kitarubakwa ariko ibiganiro bikaba bikomeje hagati y’akarere n’icyo kigo.
Mazimpaka avuga ko nta kizere bafite ko ingengo y’imari y’uyu mwaka izarangira ibikorwa byo gukora iyo mihanda birangiye bitewe n’uko yatangiye itinze.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|