Ngororero: Umugore amaze icyumweru ashakisha umugabo we mu karere ka Ngororero
Umugore witwa Mukanoheri Jeanne ari mu karere ka Ngororero kuva tariki 06/06/2014 aho yaje gushakisha umugabo we wamutaye akamusigana abana batatu akaba yarashatse undi mu karere ka Ngororero.
Uyu muryango ubundi wari utuye mu karere ka Rusizi, aho mu mwaka ushize wa 2013, uwo mugabo witwa Ndagijimana Theogene yataye uyu mugore atamubwiye ndetse atwaye ibintu byose bari batunze maze akaza gushaka akazi mu karere ka Ngororero aho yahise ashaka undi mugore.
Mukanoheri wavutse mu 1987 ntiyabashije kurera abana wenyine maze ajya gushakira amaramuko kwa sebukwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Karago, ariko ntiyahirwa kuko uwo muryango yashatsemo wamusabye kubanza kujya kuzana umugabo we akamuhesha umutungo mu munani we dore ko banasezeranye imbere y’amategeko mu mwaka wa 2009, nkuko bigaragara mu nyandiko uyu mugore afite.

Icyakora, uyu mugore ntiyahiriwe no kubona umugabo we kuko kuwa 7 Kamena 2014, ubuyobozi bwatumye Inkeragutabara kuzana uyu mugabo nawe wahoze mu ngabo z’igihugu maze abagiye kumuzana bakagaruka bavuga ko abacitse akaba atarongeye kugaragara.
Uyu mugore yabuze aho yerekeza kuko no mu muryango avukamo bamusabye ko ashyira abo bana se ubabyara maze akagaruka mu rugo bakabona kumwakira, dore ko musaza we basigaranye kuko nta babyeyi bafite ngo avuga ko nta munani azamuha kuko uwo yagombaga kumuha yawumushyingije.
Kugeza ubu, uyu mugore arasaba ubufasha mu kumushakira uko yabona umutungo wo kurera abana mu bya se, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero bukaba bwaramugiriye inama yo gusubira kwa sebukwe akiyambaza abayobozi baho bakamufasha hakurikijwe amategeko agenga imitungo y’abashakanye.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugore ahubwo ashobora kuba ari umuteka mutwe kuko mucyumweru kimwe gishyize Amakuru mfite n’uko yahawe n’Akarere ka Nyabihu amafaranga ibihumbi makumyabiri(20 000frw) yari yasabye y’itike imusubiza iwabo nyuma y’aho avugiye ko atakomeza kuba iwabo w’umugabo byongeye Ubuyobozi bw’Akarere bwari bwemeye ko yashakirwa aho acumbikishirizwa nk’abandi baturage batishoboye batagira aho baba hanyuma akazahabwa inzu mu mazu agiye kwubakwa mu Mudugudu wa Kabyaza . Uyu mubyeyi w’abana batatu ndetse banagaragaza ibimenyetso by’imirire mibi ubwo umwana umwe yamurwariyeho yavujwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Karago kugeza akize nibwo rero yasabye guhabwa tike ngo asubire iwabo ko atashobora gutura muri Nyabihu maze arayihabwa ibi rero ndasanga ari ubundi butekamutwe bushya bwadutse hamwe n’umuco wo gusabiriza mubundi buryo
Kirangirire we uri umunyamakuru nemeye komereza aho mukuvugira ababuze ubavugira ibi nibyo abanyarwanda bacyeneye cyane kuruta uko twakwibanda mumipira no muyindi mikino no mubikomerezwa kandi rubanda hasi bamerewe nabi.God bless you uyu mudamu yakabaye afashwa kugirango arenganurwe twite no kuri bariya bana b’igihugu.
CONGO HARI ICYO ISHAKA KU RWANDA ARIKO URWANDA KORUHORA RWIHANGANA BIZAGENDA BITE?