Ngororero: Umuganda uzakomeza kuba umuyoboro wa gahunda za Leta

Mu karere ka Ngororero umuganda ukomeje kuba inkingi mwikorezi mu itermambere ry’Akarere kuko uhuza abayobozi bo mu nzego zose zaba iza gisivili n’iza gisirikare; nk’uko byemezwa n’umukozi w’Akarere ufite umuganda mu nshingano ze Mme Musabeyezu Charlotte.

Umuganda kandi wagaragaje uruhare m iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu cyerekezo cyo kwigira. Mu mwaka utaha wa 2014/2015, umuganda uzunganira ingengo y’imari y’akarere ho miliyoni 650 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye; nk’uko byashyizwe ahagaragara na Mme Musabeyezu.

Nk’uko bivugwa n’umukozi w’Akarere ufite umuganda mu nshingano ze Mme Musabeyezu Charlotte, uretse guteza imbere umuco w’ubufatanye n’ubusabane mu cyerekezo cya Ndi Umunyarwanda ibikorwa by’umuganda bituma abawuhuriyemo bashyikirana bamwe bakibona mu bandi.

Mu gihe cy’umuganda ngarukakwezi abayobzi bakuru banyuranye ntibahwema kuza kwifatanya n’abaturage b’akarere ka ngororero. Ku isonga hari Bwana Mitali Protais Minisitri w’Umuco na Siporo akaba n’umuvugizi mukuru w’aka Karere muri Guverinema, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Minisitri w’Umuryango n’iterambere ry’umugore, abadepite n’abasenateri n’inzego z’umutekano ku rwego rw’akarere n’Intara.

Umuganda kandi unagira uruhare rukomeye mu butabera kuko iyo bawurangije abaturage baboneraho kwikemurira ibibazo batgombye guta undi mwanya.

Mu binengwa hari imitegurire itanoze y’umuganda, abaturage bakora ingendo ndende bajya mu muganda, gutatanya ingufu (imiganda myinshi), abayobozi bahagarikira abaturage aho gufatanya nabo, kudahana abatitabira umuganda, kujya ku muganda imbokoboko kuko ibikorwa by’umuganda biba bitateguwe, ibiganiro birebire nyuma y’umuganda n’ibindi.

Ubwunganizi buke ku bikorwa by’umuganda, ibikorwa byihutirwa bitungurana bigatuma igenamigambi ry’umuganda ritagerwaho 100%, ibikorwa bisaba ubuhanga budasanzwe bikorwa n’abatekinisiye batandukanye bigasaba kubategereza nabyo bituma ireme ry’igikorwa ritanoga.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka