Ngororero : Sena yifuza ko Isoko rya Nyange ryimurwa akarere ko kakavuga ko ahubwo kagiye kuryagura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ngo bumaze gusuzuma ibyari byasabwe n’intumwa za rubanda, umutwe wa sena, ko isoko rya Nyange rifungwa rikimurirwa ahandi kuko ngo ryubatse ahantu rishobora guteza impanuka kandi hari umwanda, ngo bwasanze butagomba kurisenya ko ahubwo buzarisana.

Ku wa 11 Gashyantare ni bwo ubuyobozi bw’akarere bwasuye isoko rya Nyange kugira ngo burebe uko bwashyira mu bikorwa icyifuzo cy’intumwa za sena zasobaga ko iryo soko ryimurwa.

Sena yifuza ko iri soko rya Nyange ryimuka naho ubuyobozi bw'akarere bwo bukavuga ko ahubwo bugiye kurisana no kuryagura.
Sena yifuza ko iri soko rya Nyange ryimuka naho ubuyobozi bw’akarere bwo bukavuga ko ahubwo bugiye kurisana no kuryagura.

Mu gihe intumwa za sena ubwo zasuraga iri soko, ubwo ziherutse mu ruinduko rw’iminsi 10 zasoje ku wa 3 Gashyantare 2015, zari zagaragaje ikibazo cy’ubwiheroro bw’isoko bufite isuku nke kandi nta buryo bwo kuhabaka ubundi n’ikibazo cyo kuba ryubatse ahantu h’amakona hashobora guteza impanuka kandi rikaba rinasatiriye umuhanda.

Ibi bibazo byombi, Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngorero bwo ngo bukaba busanga nta mpungenge biteye ahubwo ko bugomba gusana iri soko bukanaryagura aho kurisenya dore ko ngo rinaremwa n’abantu benshi.

Hamwe n’abo bari kumwe, Senateri Ntawukuriryayo Jean Damascene, akaba we akaba yari yagaragarije Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero icyifuzo ko iryo soko ryafungwa rikimurirwa ahandi kuko ribangamiye umuhanda kandi nta hantu hisanzuye ho kuryagurira hahari.

Mu byo iri soko rinengwa harimo umwanda w'ubwihorero no kuba ryubatse mu muhanda kandi mu makona.
Mu byo iri soko rinengwa harimo umwanda w’ubwihorero no kuba ryubatse mu muhanda kandi mu makona.

Cyakora, ubuyobozi bw’akarere burisura ngo bwasanze ritabangamye ndetse n’imisarani yaryo igikoreshwa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyange, Ernest Niyonsaba, avuga ko kuva iri soko ryakubakwa hashize imyaka igera kuri 14, kandi ko nta mpanuka yari yahabera.

Ngo ikibazo cy’imisarani cyari gihari ni icy’isuku nkeya, kandi uwahageraga icyo gihe koko yashoboraga gutekereza ko imisarani yuzuye. Uwari ushinzwe isuku muri iri soko akaba yarahagaritswe hashyirwaho abakora isuku neza kandi buri munsi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bukaba bwiyemeje gusana iryo soko kuko ngo rimaze kugira abaturage benshi bigatuma bacuruza ku buryo bw’akajagari. Ngo biteguye kugaragariza izindi nzego ko amakosa yari ahari yakosowe kandi ko isoko ritakwimurwa.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka