Ngororero: RGL igiye gutanga akazi ku Nkeragutabara 200

Kompanyi ikora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abantu n’ibintu yitwa RGL (Rwanda Garden and Landscaping Security Company) igiye gutanga akazi ku bantu 200 bavuye ku rugerero bazwi ku izina ry’Inkeragutabara, mu bikorwa byo gucunga umutekano.

Nkuko umuyobozi mukuru w’iyo kompanyi bwana Uwayezu Jean Fidel yabidutangarije, nyuma y’igihe gitoya kompanyi ye itangiye ibikorwa byo gucunga umutekano, abakiriya ngo bakomeje kwiyongera hirya no hino ndetse no mu karere ka Ngororero bityo akaba ataha akazi abantu baturutse kure kandi abatuye mu karere nabo bagashoboye.

Nsanzamahoro Jean, perezida wa koperative y’Inkeragutabara mu karere ka Ngororero, avuga ko kuba abanyamuryango babo bagiye kubona akazi ari benshi ari amahirwe mu kongera ubukungu bwabo no kuzamura imibereho myiza y’abanyamuryango.

Inkeragutabara 105 zatangiye amahugurwa y'akazi bagiye guhabwa na sosiyete RGL.
Inkeragutabara 105 zatangiye amahugurwa y’akazi bagiye guhabwa na sosiyete RGL.

Uyu muyobozi kandi avuga ko yizeye ikinyabupfura n’umurava bisanzwe biranga Inkeragutabara ayobora, bityo bikaba bizatuma n’ibindi bigo bibaha akazi.

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 23/07/2013, itsinda rya mbere rigizwe n’Inkeragutabara 105 ryatangiye guhabwa amahugurwa arebana n’akazi bagiye gukora.

Nyuma y’uko bigaragaye ko amahirwe yo kubona imirimo mishya akiri makeya mu karere ka Ngororero, gutanga akazi ku bantu benshi bizatuma iki kibazo kigenda kibonerwa umuti, bityo n’abandi bikorera bafite ibikorwa mu karere ka Ngororero ngo bazegerwa basabwe gutanga imirimo ku batuye akarere batagombye kubakura ahandi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

muntara mujye mutwitaho turahohoterwa ntimutwiteho

uwitonze jean baptiste yanditse ku itariki ya: 15-12-2017  →  Musubize

Guhemba Bisigaye Bitinda Cyane Mwisubireho

Alias yanditse ku itariki ya: 31-12-2016  →  Musubize

ushaka andikire nimeroyemuhe amakuru

alias yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

mugeraze muvanire nibura tuge tubona of kukoravika cyane numushara nubwarimake ajye atugeraho kare kuko ukwezi kurangi kuri 25tugahembwa kw10 hari nabageza kuri18 batarayabona nukuri muvuganire jye maze imyaka4 muriyi companny

alias yanditse ku itariki ya: 19-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka