Ngororero: Minisitiri Musoni yemereye akarere inkunga mu kwagura ibiro byako
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, James Musoni yemeye ubufasha mu kwagura izi nyubako, nyuma y’igihe kitari gito abakozi n’abayobozi b’akarere bagaragaza ikibazo cy’inyubako z’ibiro zidahagije ndetse zitajyanye n’igihe.
Mu ruzinduko aherutse kugirira muri aka karere, umuyobozi wako Ruboneza yamugejejeho ikibazo cy’inyubako zidahagije, bituma abakozi benshi bakorera mu cyumba kimwe bikagira ingaruka mu kazi nko gukora mu bwisanzure no kubika neza inyandiko n’ibindi.

Inyubako z’akarere zahoze ari ibiro bya superefegitura ya Ngororero, zakorerwagamo n’abakozi batarengaga 10 ubu zikorerwamo n’abagera kuri 50. Igice cy’izi nyubako kiracyasakaje amabati ya fibrocement yaciwe mu gihugu.
Mu 2012, aka karere kabashije kubaka indi nyubako yo kunganira iyari ihasanzwe ariko nabwo biba ibyubusa kuburyo ubu akarere kiyambaza andi mazu adatunganye nayo yitaruye ibiro by’akarere.
Gusa ibyo ngo ntibyoroshya imikoranire, kuko hari usanga abakozi bagera kuri bane mu cyumba kimwe cya metero enye kuri eshatu.

Ku munsi w’umukozi wabaye mu 2013, umugenzuzi w’abakozi n’umurimo muri aka karere yari yasabye ubuyobozi bw’akarere kwihutisha gukemura ikibazo cy’inyubako z’ibiro no gutanga ibikoresho bihagije kubakozi mbere yo kubabaza umusaruro.
N’ubwo ntangano y’ingengo y’imari izakoreshwa mu kwagura izi nyubako iratangazwa, Minisitiri Musoni yizeje ko ubuyobozi bw’akarere nibubyihutisha Minisiteri ayoboye izatanga inkunga igaragara mu kwagura izo nyubako.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
burya nubona umuntu ari munzi igana aheza kandi ishaka iterambere mutere ingabo mubitugo, ministiri musoni nubundi utwo twe rwose gutera ingabo mubitugu gushyigira nabashishikajwe iterambere, dukomeze twiyubakire igihugu cyacu