Ngororero: Lit Gen. Fred Ibingira yahumurije abaturage ko umutekano wabo urinzwe

Lit. Gen. Fred Ibingira, uyobora umutwe w’Inkeragutabara, yahumurije abatuye akarere ka Ngororero ko umutekano urinzwe, asaba abaturage kugira uruhare rwo kuwubungabuga bamenya uwinjiye, uwasohotse, bubahiriza gahunda z’amarondo, batanga amakuru vuba kandi ku gihe no kurwanya ibihuha.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 07/12/2012, niho yabitangarije abatuye aka karere mu nama y’umutekano yari ihuriwemo n’abayobozi b’imidugudu, ab’utugari, ab’imirenge, inkeragutabara na ba community policing bo mu mirenge igize akarere.

Mu kungurana ibitekerezo inzego za community policing zasabye ko zagira umwambaro uziranga. Bagiriwe inama yo kwibumbira mu ma koperative bakigezaho ibyo bakeneye bashyize hamwe, nk’uko inkeragutabara zirinda umutekano mu ma sentere y’ubucuruzi zabigenje.

Inkeragutabara zikorera hirya no hino mu mirenge zashimye ko zahawe uburyo bw’itumanaho, zitanga icyifuzo ko n’abo mu tugari bahabwa terefoni zifite kodi (code) bityo itumanaho rikoroha, amakuru akajya atangirwa ku gihe.

Bahawe numero ya telephone itishyurwa bahamagara igihe icyo aricyo cyose bashaka gutanga amakuru.

Lit. Gen. Ibingira yagaye inkeragutabara zirangwa n’imyitwarire idahwitse nk’ubusinzi, abasaba kuba intangarugero mu kubungabunga umutekano. Yasabye abaturage ba Ngororero gukomeza kubumbatira umutekano bakiyubakira akarere kabo bagateza imbere.

Umuyobozi w’akarere, Gedeon Ruboneza, yasabye abayobozi bose bari bitabiriye inama kwegera abaturage bakabagezaho ubutumwa bahawe na Lit. Gen. Ibingira.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka