Ngororero: Kagame ngo ni umusare umenyereye umusomyo ntibakeneye abaza kubigiraho kwambutsa
Abatuye mu murenge wa Kageyo batangaza ko Perezida Kagame ari umusare umenyereye umusomyo bisobanura ko amenyereye akazi ko guteza imbere Abanyarwanda, bakavuga ko badakeneye undi uza kwigira ku kuyobora igihugu atazi aho kivuye.
Babitangarije mu rugendo abadepite mu nteko ishinga amategeko bakomeje kugirira muri aka karere ka Ngororero baganira n’abaturage ku busabe bwabo bwo kuvugurura ingino y’101 mu itegeko nshinga, kuri uyu wa kane tariki 30 Nyakanga 2015.

Mugenzi clavers yageranyije ubuyobozi bwa perezida Paul Kagame nk’akazi k’umusare wambutsa abagenzi mu mazi. Yagize ati Kagame ni umusare umenyereye umusomyo ntitwarohama adutwaye, ntidukeneye abaza kutwigiraho kwambutsa kandi agihari.
Abaturage bagera kuri 39 bafashe ijambo mu bihumbi 8218 byari byitabiriye, bifuje ko iriya ngingo yahindurwa kandi banavuga uko bifuza ko yakwandikwa. Bavuga ko perezida Kagame yahabwa igihe cyo kuyobora kugeza ananiwe naho uzamusimbura akazahabwa manda imwe y’imyaka 5 babona ashoboye bakamwongeza izindi.

Muri uyu murenge, ibiganiro byanitabiwe na guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Caritas Mukandasira unavuka muri aka karere. Abaturage batanze amata n’imyaka ituruka ku musaruro wabo batuma abadepite kubibagereza kuri Paul kagame kugira ngo bazasangire umuganura.

Abadepite bari mu karere ka Ngororero ni Semahundo Ngabo Amiel, Petronille Mukandekezi na Jean Pierre Hindura.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Kagame ni umuhanga wigaragaje ko arusha abandi bose bityo kuba agishoboye jye mbona gushaka kumusimbuza ari ukwihuta cyane