Ngororero: Intore zo ku rugerero zashimiwe uko zitwaye gihe cy’amahugurwa

Nyuma y’uko intore zo kurugerero zitangiye icyiciro cya kabiri cy’ibikorwa by’urugerero cyatangiye tariki 22/04/2013, urwo rubyiruko rurashimirwa imyifatire myiza rugaragaza kuva mu nyigisho rwahawe kugeza muri iki cyiciro cy’urugerero.

Nkuko bitangazwa n’abakozi bashinzwe uburezi mu mirenge igize akarere ka Ngororero ari nabo bakurikirana ibikorwa by’Itorero mu mirenge, ngo intore ziri kurugerero zirangwa n’ubwitange n’ikinyabupfura bitangaje kuburyo bakwiye kubishimirwa.

Uretse abo bayobozi bashimira intore uko zitwara, urwo rubyiruko narwo ruhamya ko rwungutse byinshi mu bumenyi no mu myitwarire.

Intore zahawe certificats zigaragaza ko zitwaye neza.
Intore zahawe certificats zigaragaza ko zitwaye neza.

Ndayambaje Jean de Dieu, umwe muri izo ntore wo mu murenge wa Kabaya atangaza ko mbere y’uko ajya mu itorero yahoranaga umwaga n’agasuzuguro, ariko ubu akaba yaratojwe ibyishimo n’ikinyabupfura kuburyo aribyo bimuranga.

Avuga ko usanga asigaye akunzwe mu muryango we no mu baturanyi mu gihe mbere yagaragaraga nk’umwirasi n’umunyagasuzuguro.

Kuriwe, ngo ntiyari azi ko nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye yakwemera kwicisha bugufi agafatanya n’abo mu rugo rw’iwabo gukora imirimo nk’ubuhinzi n’ibindi ariko ubu niwe ugenda imbere y’abandi mu bikorwa biteza imbere umuryango.

Bashimirwa uko bitwaye mugihe cy'inyigisho no mubikorwa by'urugerero.
Bashimirwa uko bitwaye mugihe cy’inyigisho no mubikorwa by’urugerero.

Intore ziri ku rugerero kandi zishimira ko zahawe seritifika z’uko bakurikiranye neza inyigisho bahawe. Gusa bamwe muri bo ntibabashije kubona ibyo byemezo nk’uko Ujenza Monique umwe mu batarabonye certificate ye abivuga ndetse akaba ahangayikishijwe n’uko ishobora kubura burundu.

Mukantabana Odette ukuriye ibikorwa by’itorero ry’Igihugu mu karere ka Ngororero nawe ashimira izo ntore cyane cyane ku bikorwa zikomeje kugeza ku baturage no ku karere muri rusange, ndetse akanizeza ko intore zitabashije kubona ibyemezo by’uko zakurikiranye neza inyisho zizabihabwa, kuko nta n’umwe Itorero ry’Igihugu ritazi.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka