Ngororero: Indaya zishyira hamwe ngo zihangane n’ingorane zihura nazo
Abakora umwuga w’uburaya bo mu mujyi wa Ngororero bavuga ko bahura n’ingorane mucyo bita ko ari akazi kabo ka buri munsi none bakaba bagiye kwishyira hamwe ngo babashe guhangana n’ibibazo baterwa n’abo bita abakiriya babo.
Bimwe muri ibyo bibazo bavuga ni nko kwamburwa n’abo baryamanye, kubeshyerwa amakosa arimo kwiba abakiriya mu rwego rwo gushaka kubambura hamwe n’ibindi bibazo ngo bitaborohera mu kazi kabo.
Nubwo umujyi wa Ngororero ari mutoya, usanga harimo abakora uburaya ndetse banazwi cyangwa bafite aho baba hazwi kuburyo ubakeneye ababona kuburyo bworoshye.

Ikabazo ngo bashaka kuzakemura kuruta ibindi ni icy’abakobwa baza mu mujyi bagashaka akazi nko gukora mu bubari cyangwa bagakodesha amazu yo kubamo ariko bagahakana ko ari indaya nyamara bagatwara abakiriya babo.
Ngo akenshi abakiriya babashakirwa n’abandi bagabo cyangwa abasore b’inshuti zabo maze nabo bakabagenera igihembo bitewe n’amafaranga bavuganye n’umukiriya bazanye. Nubwo hari babiri bemeye ko tuganira, nta numwe wemera ko amazina ye n’akazi akora bijya mu binyamakuru.
Mu gihe usanga ahandi (mu mijyi itandukanye) bagerageza guhuriza hamwe abantu bicuruza bakabigisha ndetse bakabafasha kubona ikindi kintu bakora kitabangiriza ubuzima, abo mu mujyi wa Ngororero bo bavuga ko nta muntu n’umwe wigeze abafasha uretse ngo umuryango umwe utagengwa na Leta wabahurije hamwe ariko ugahita wigendera.

Ubundi ngo abafashwa ni abana b’abakobwa babyariye iwabo bakiri batoya (enfants filles meres). Ubusanzwe ngo mu mibereho y’izi ndaya nta muyobozi zigira ariko ngo zirubahana bitewe n’umaze igihe mu mujyi.
Ubuyobozi bwo buvuga ko buhamagarira abo bakobwa kuva muri ubwo buzima bagakora imirimo itandukanye kandi ngo irahari, cyangwa se ababishoboye bagasubira iwabo dore ko ngo hari abafite ababyeyi bazwi kandi bifashije, ariko ngo bakaba batazatereranwa nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero aherutse kubitangaza.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|