Ngororero: Imiryango 3 y’abarokotse Jenoside ikomeje gutabaza ngo isakarirwe amazu
Nyuma y’umwaka n’igice, imiryango itatu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ituye mu mudugudu wa Rususa mu murenge wa Ngororero ikomeje kuba mu mazu yatobaguritse ibisenge ikaba itabaza ngo babafashe kubona isakaro.
Ubwo twasuraga abo baturage mu Ugushyingo 2012, ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngororero kimwe n’umuyobozi wa IBUKA ku rwego rw’akarere badutangarije ko bagiye gufasha iyo miryango kubona aho yikinga, ariko kugeza nubu inzu babamo ni imyenge gusa.

Barayavuga Devotha, umwe mu batuye muri ayo mazu avuga ko igikorwa bakorewe ari ihema (sheeting) bahawe hamwe n’umusambi (umukeka) ariko bikaba bidashobora kugira icyo bibamarira.
Bamwe mu batuye muri ayo mazu basanzwe bajya gusaba icumbi mu baturanyi iyo imvura iguye ariko ubu bavuga ko barambiwe bakaba barahebeye urwaje bakaziraramo nubwo usanga huzuyemo amazi menshi iyo imvura ihise ndetse inkuta z’imbere mu nzu zikaba zigaragaza ko zinyagirwa kuburyo bafite ubwoba ko zizabahirimaho.

Kimwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero, umukozi ushinzwe Ibiza n’ibibazo by’abaturage ku karere ka Ngororero bavuga ko iki kibazo kizwi ndetse cyashyikirijwe inzego bireba.
Amakuru atugeraho ni uko ayo mazu ngo azasanwa na IBUKA, ariko ntitwabashije kubona umuyobozi wayo. Abatuye muri ayo mazu ariko bamaze gutakaza ikizere kuko bavuga ko ikizere bagihawe kenshi ariko ntihagire igikorwa.

Ayo mazu yubatswe mu mwaka w’1998, ubu yose arimo abantu 16, harimo n’abana batarageza ku mwaka umwe.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|