Ngororero: Imiryango 11 y’Abarokotse Jenoside bishimiye ko basaniwe amazu
Nyuma y’imyaka igera itatu bahangayitse kubera inzu zashaje ibisenge babagamo, imiryango 11 y’abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Ngororero barashima ubuyobozi bw’akarere hamwe n’ikigega FARG ko basaniwe amazu ubu bakaba baba ahantu hasukuye kandi bizeye umutekano wabo.
Aba baturage babaga mu mazu yatobaguritse ibisenge, kuburyo iyo imvura yagwaga bamwe bimukaga bakajya gushaka icumbi mu baturanyi babo, ari nako bari bafite ubwoba ko inzu zizabahirimaho.
Ku ikubitiro, imiryango 8 yasaniwe amazu arasakarwa, yubakirwa ibikoni n’ubwiherero ndetse anashyirwaho ibigega bifata amazi.

Barayavuga Devotha, umwe mu bari bafite amazu yangiritse cyane ndetse wacumbikishirizaga abana mu baturanyi buri mugoroba, ubu yishimira ko abana be bararana mu nzu imwe kandi nziza.
Uyu mubyeyi yemeza ko uretse ubuzima bwabo bwahahungabaniraga, abana be nabo bari bagiye kuhakura umuco wo kurara mu gasozi kubera gushakisha aho bakinga umusaya, ariko ubu bakaba baragarutse mu rugo.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Ngororero, Niyonsenga Jean d’Amour, yadutangarije ko mu gusana aya mazu bahereye ku yari ababaje cyane, ubu hakaba hari andi mazu 20 nayo azasanwa mu gihe gito.

Nyuma y’uko FARG itangiye gahunda yo kwegurira aba baturage amazu bubakiwe ngo abe umutungo bwite wabo, bari bafite ubwoba ko bazayahabwa atameze neza ubu bakaba bariruhukije ndetse ngo bazayafata neza; nkuko Twagirayezu Jean nawe uri mub asaniwe inzu abivuga.
Aba baturage kandi bashima itangazamakuru cyane cyane Kigali Today ryakomeje kubakorera ubuvugizi imenyekanisha ikibazo cyabo.
Umwe yagize ati “abanyamakuru bose bavuganiye abaturage nkamwe twakira”. Benshi mu basuye aba baturage ngo bababwiraga ko ikibazo cyabo bagisanze muri Kigali Today.

Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
RDF/Reserve Force yitwaye neza. Bravo to RFCOS
ubuyobozi bwiza burangwa no kwita kubaturage babo. ibi nibyo dushaka, turashima cyane leta yubumwe, ikomeje kwerekano ko izi agaciro kumuturarwanda, njye nyongereyeho leta y’ubumwe n’ubumuntu.
aka karere gakwiye gushimirwa kubwicyo gikorwa bakoze abacitse ku icumu bakwiye kwitabwaho kuko nibwo buryo bwonyine bubakura mu bwigenge.
turashimira ubuyobozi bwiza bukomeje kwita ku baturage babo. mukwiye amashyi kabisa