Ngororero: Bongereye ingengo y’imari basabwa gukosora amakosa yakorwaga mu ikoreshwa ry’amafaranga
Nyuma y’impaka zikomeye hagati y‘Inama Njyanama y Aakarere ka Ngororero, Komite Nyobozi yako hamwe n’abashinzwe gucunga umutungo, Inama Njyanama yatoye ingengo y’imari y’akarere yiyongereyeho miliyari zisaga 2, maze isaba Komite Nyobozi y’Akarere kuzayikoresha neza mu mwaka wa 2015-2016, birinda amakosa yatuma idakoreshwa neza.
Byari kuri uyu 26 Kamena 2015, mu kiganiro cyaranzwe n’impaka zamaze amasaha abarirwa muri ku ikoreshwa ry’imari mu Karere ka Ngororero cyakora zirangira Njyanama y’Akarere yemeje ingengo y’imari 2015-2016.

Perezida w’Inama Nyanama y’Akarere ka Ngororero, Bigenimana Emmanuel, avuga ko izo mpaka zari zishingiye ku mpungenge abajyanama bagaragaje kwikoreshwa ry’amafaranga.
Ikibazo cyatinzweho ni ikijyana n’itangwa ry’ amasoko aho ngo byagiye bigaragara ko ba rwiyemezamirimo bangerwa n’ abashinzwe gutanga amasoko hamwe n’abashinzwe igenamigambi amafaranga atarateganyijwe mu mushinga iyo bagaragaje imbogamizi mu gushyira mu bikorwa isoko batsindiye.
Urugero rwatanzwe ni aho rwiyemezamirimo urimo gukora umuhanda w’igitaka Nyange-Ndaro-Gatumba yongerewe amafaranga miliyoni 116 kubera inzitizi ngo yahuye na zo mu kazi, akayahabwa bitanyujijwe mwitangwa ry’amasoko ndetse na Komite Nyobozi ngo itabimenyeshejwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Ngororero, Niramire Nkusi, amaze gusobanura impamvu yabyo, aho yavuze ko bitanyuranyije n’amategeko, Njyanama yasabye ko bitazongera gukorwa bitanyujijwe mu masoko mu kwirinda gukoresha nabi umutungo wa rubanda.

Emmanuel Kubwimana, Umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe kongerera abaturage ubushobozi witabiriye iyo nama, avuga ko yanyuzwe n’uburyo Inama Njyanama y’ako karere isesengura igenamigambi mbere yo gutora ingengo y’imari.
Yasabye abashyira mu bikorwa ibyateganyijwe ko igihe bahuye n’imbogamizi bajya bagisha inama inzego zibakuriye.
Ingengo y’imari yatowe ni miliyari 13 na miliyoni 479 n’ibihumbi 793 na 692 z’amaafranga y’u Rwand mu gihe iyakoreshejwe umwaka ugiye gushira ari miliyari 11 na miliyoni 751 n’ibihumbi 706 na 883frw.
Ku ngengo y’imari y’Akarere ka Ngororero, Perezida wa Repubulika yongeraho miliyari 1,2 buri mwaka igamije kwihutisha iterambere ryako.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|