Ngororero: Batashye ikiraro kizajya kifashishwa n’abanyamaguru

Nyuma y’umuganda wabaye tariki 25/08/2012, abaturage bo mu karere ka Ngororero batashye ikiraro kimanitse mu kirere gifite metero 50 cyambukanya umugezi wa Kibirira kigahuza umurenge wa Bwira na Gatumba mu tugari twa Ruhindage na Kamasiga.

Umugezi wa Kibirira wambukwa n’abaturage benshi bajya mu misa kuri Paruwasi Gaturika ya Muhororo, abajya kwivuza mu bitaro bya Muhororo, abanyeshuri bajya kwiga ku mashuri abanza n’ay’isumbuye ari ku Muhororo ndetse n’abaturage barema isoko ryo mu Rusumo mu murenge wa Gatumba.

Iki kiraro kigiye gukemura ikibazo cy’inzira kuko ku gihe cy’imvura ntawambukaga uwo mugezi, ndetse wagiye utwara n’ubuzima bw’abantu igihe wabaga wuzuye. Mu mwaka uheruka wahitanye abagera kuri batatu.

Ni ikiraro cya kabiri cyubatswe mu Rwanda ku bufatanye bwa Bridge to Prosperity na Rotary Club International Gasabo nyuma y’icyubatswe mu karere ka Gatsibo.

Ikiraro cyubatswe ku nkunga ya Bridge to Prosperity na Rotary Club International.
Ikiraro cyubatswe ku nkunga ya Bridge to Prosperity na Rotary Club International.

Uhagarariye Rotary International yasobanuye ko baharanira guteza imbere imibereho myiza y’abaturage banabarinda ibiza byaturuka ku migezi bambuka.

Yashimiye abayobozi n’abaturage b’akarere imbaraga bashyizemo kugira ngo kiriya kiraro cyubakwe. Yabasabye kugifata neza kugirango kizarambe. Yatangaje ko Rotary International iteganya kubaka ibiraro 20 mu Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, wari muri icyo gikorwa yashimiye Bridge to Prosperity yakemuye ikibazo abaturage bari bamaranye igihe kirekire cyo kwambuka umugezi wa Kibirira. Yanaboneyeho gusobanurira abaturage ibijyanye n’Agaciro Development Fund.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo nawe yashimiye abafatanyabikorwa bubatse kiriya kiraro cyavanye abaturage ba Bwira, Gatumba ndetse na Muhororo mu bwigunge kandi kikazatuma hatagira umuturage wongera gutwarwa n’amazi.

Yasabye abaturage kugifata neza anabasaba kuzagira uruhare mu kubaka ikindi kiraro kizaba gifite metero 120 z’uburebure muri aka karere kugira ngo nacyo kibafashe mu bikorwa bitandukanye.

Ikiraro gifite agaciro k'amafaranga miliyoni 11.
Ikiraro gifite agaciro k’amafaranga miliyoni 11.

Yabibukije ko bagomba gukangukira ibikorwa by’amajyambere kuko kwiteza imbere bivuga kwihesha agaciro bityo bakaba intore zisobanutse.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yasezeranyije abaturage ko hateganijwe amahugurwa y’abaturage kugira ngo mu minsi iri imbere bazajye biyubakira bene biriya biraro.

Yashimiye Bridge to Prosperity na Rotary Club International Gasabo batumye kiriya gikorwa kigera ku musozo ndetse anashimira abaturage babashije gutunganya no kwagura inzira iva ku muhanda wa kaburimbo inyura kuri icyo kiraro.

Gutaha kiriya kiraro byitabiriwe na Nyobozi y’akarere, abakozi ba RTDA (Rwanda Transport and Development Agency), agaciro kacyo gahagaze muri miliyoni 11.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka