Ngororero: Barasabwa kuringaniza urubyaro kuko ubucucike buteye inkeke
Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Ngororero barasabwa gushyira imbaraga muri gahunda yo kuringaniza urubyaro kubera ubwinshi bw’abaturage bukomeje kugenda buzamuka, nk’uko byagaragajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare.
Akarere ka Ngororero gafite ubuso bungana na Km²679, n’abaturage ibihumbi 335. Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage riheruka dukesha ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko abaturage b’aka karere batuye ku bucucike bw’ingo 491 kuri Km² imwe.
Nk’uko bigaragazwa n’ibipimo byavuye mu isuzuma ry’imihigo y’uyu mwaka, igipimo cy’ubwitabire mu kuringaniza urubyaro kiracyari hasi, aho hari imirenge ikiri kuri 50%, ibi bikaba bivuga ko abatuye aka karere bakomeje kubyara abana benshi kuko hari abadakozwa iyi gahunda bitewe n’imyumvire ndetse n’ukwemera kwabo, hakaba n’abatayizi.

Ubwo yasuraga akarere ka Ngororero muri uku kwezi kwa Kanama 2014, Depite Ngabo Amiel unakomoka muri aka karere yasabye abayobozi bose gushyira imbaraga muri gahunda yo kuringaniza urubyaro, kuko gukorera ku mihigo bidahagije igihe abaturage bakomeza kwiyongera nyamara ubutaka butiyongera kandi ariwo mutungo w’ifatizo w’abanyarwanda.
Depite Ngabo asanga kuba akarere kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye idakwiriye guturwa kandi abaturage bakaba bakomeza kwiyongera ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’abagatuye. Uretse ibi kandi, ubwinshi bw’abaturage b’aka karere ndetse n’imirimo mikeya ihaboneka, byaba ngo ari kimwe mu bituma abagatuye bakunze kwimuka bakajya ahandi hantu bamwe ntibamenyekane aho bagiye.
Abandi bashyirwa mu majwi ko badafasha abaturage muri iyi gahunda ni abayobozi b’amadini akorera muri aka karere bakigendera ku mvugo ivuga ngo “ni mwororoke mwuzure isi nk’umusenyi w’inyanja”, iyi mvugo ikaba idakwiye gufatwa nko gushishikariza abaturage kubyara abo badashoboye kurera.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|