Ngororero: Bamwe mu baturage ntibishimiye gushyira irimbi ku musozi wa Gatonzi

Bamwe mu batuye ku gasozi ka Gatonzi mu murenge wa Ngororero ntibishimiye icyemezo cyafashwe n’akarere cyo kuhashyira irimbi rusange. Gatonzi ni umusozi mwiza ubereye ijisho kandi uteyeho ishyamba ryiza, ukaba ukikijwe n’abaturage batuye mu mpande zawo.

Muri uwo mujyi wa Ngororero hagaragara nk’ahantu bitoroshye kubona ibibanza bigari byakubakwaho amazu manini cyangwa ahenze bitewe n’imiterere y’akarere.

Nyamara uwo musozi uri ahantu heza ugaragara ko wabonekaho ibibanza byiza, kuburyo abatuye mu mujyi wa Ngororero batekereza ko hakwiye kubakwa nka hoteri, amashuli makuru (dore ko aka karere nta kaminuza ihaba) ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere.

Umusozi wa Gatonzi.
Umusozi wa Gatonzi.

Uretse ibyo bikorwa, aho hantu hashobora no gutunganyirizwa ibikorwa by’ubukerarugendo nabyo bisa n’ibikiri ku rwego rwo hasi muri ako karere.

Icyakora abayobozi bavuga ko impungenge z’abo baturage nta shingiro zifite kuko inyigo z’igishushanyombonera zakozwe neza, kandi ibyo bifuza nabyo bikaba bifite aho byagenewe.

Umusozi wa Gatonzi uherereya mu kagali ka Nyanjye mu murenge wa Ngororero, ukaba ubarizwa mu gace kagize umujyi wa Ngororero nkuko bigaragara ku gishushanyo mbonera cy’uwo mujyi.

Umusozi wa Gatonzi ni agasozi kabereye ijisho.
Umusozi wa Gatonzi ni agasozi kabereye ijisho.

Iki kibazo kijya gusa n’icy’ibibuga byakinirwagaho imikino y’intoki biri mu mujyi wa Ngororero bikaba byarasenywe kandi ntibyimurirwe ahandi, mu gihe aribyo bibuga rukumbi byabaga muri uwo mujyi no hafi yawo, ababikoreshaga bakaba batakibona aho bakorera imikino.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka