Ngororero: Bamwe mu barokotse Jenoside barasaba kuvugururirwa amazu

Amazu yubakiwe bamwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu karere ka Ngororero yarashaje ku buryo iyo imvura iguye batabona aho bahengeka umusaya.

Amwe muri ayo mazu yatobaguritse amabati ayasakaye ni ayubatswe mu mwaka w’1998 ndetse n’1999. Abayatuyemo bavuga ko bubakiwe amazu ariko ntibubakirwe imisarani n’ibikoni bigatuma bayacanamo maze amabati atora umugese.

Hamwe muho twabashije kugera mu murenge wa Ngororero mu kagali ka Rususa mu mudugudu wa Rususa, abo baturage twasanze barimo gushakisha aho babitsa utuntu twabo twakwangizwa n’amazi kuko imvura yari ikubye.

Amwe mu mazu amabati yarashaje cyane ku buryo iyo imvura iguye ibiri muzu binyagirwa.
Amwe mu mazu amabati yarashaje cyane ku buryo iyo imvura iguye ibiri muzu binyagirwa.

Iyo urebeye imbere muri ayo mazu usanganirwa n’imyenge myinshi iri mu mabati aho imwe minini yatewe no gusaza kw’amabati naho indi myinshi mitoya ikaba yaratewe n’imvura y’amahindu iherutse kugwa muri ako gace.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngororero, Habiyakare Etienne, yadutangarije ko nabo ikibazo bakizi bakaba barasabye umuryango utabara imbabare Croix-Rouge wabafasha kubona aho barara batanyagirwa mu gihe ikibazo cyagejejwe muri minisiteri ibishinzwe.

Iyo uri mu nzu ubona imyenge myinshi.
Iyo uri mu nzu ubona imyenge myinshi.

Ikibazo cy’ayo mazu umuntu yavuga ko adasakaye kigaragaye mu gihe akarere kari muri gahunda yo kwegurira ayo mazu abayatuyemo nkuko byasabwe na minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, bamwe bakaba bafite impungenge z’uko bazayahabwa ameze atyo.

Mu gihe mu Rwanda turi mu cyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge, abagize Forumu y’ubumwe n’ubwiyunge muri ako karere ndetse n’abarokotse Jenoside ubwabo bemeza ko kutagira aho baba ari imwe mu nzitizi z’ubumwe n’ubwiyunge.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 1 )

birabaje cyane kubona umuntu umufasha yarangiza agafata nabi ibyo wamufashije ,iyo bingenze bityo uramureka kuko biba bitamuruhije kandi kumunyeza umuntu kumufasha burigihe nibibi kuko abifata nabi aziko baribuze kumuha ibindi icyakora abishinzwe gufasha abacitse ku icumu rya jenoside mugomba gukurikirana ikoreshwa ryibyo mwabahaye

kigalitoday yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka