Ngororero: Afite inyota yo kugera ku rwego mpuzamahanga abikesha ibihangano byo mu ndodo

Umugore witwa Mukahigiro Laurence wo mu Murenge wa Ndaro, Akagari ka Kabageshi mu Karere ka Ngrorero avuga ko afite inyota yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu bihangano bye bwite yihariye akor a yifashishije indodo kandi mu buryo bwihari kuko biba bitandukanye n’iby’abandi.

Mu bihangano bye, Mukahigiro akora ahanini amatapi akoreshwa mu mazu no mu modoka yifashije indodo n’ikoroshi ( crochet) kandi agakoresha intoki. Avuga ko mbere yabohaga imyenda itandukanye, ariko nyuma yo gusanga ibyo akora bizwi na benshi ahitamo iyi nzira, aho yabitangiye muri Mata 2015.

Bamwe bakeka ko izi tapis azikoresha inyamara kandi nyamara ngo azikoresha intoki na koroshe.
Bamwe bakeka ko izi tapis azikoresha inyamara kandi nyamara ngo azikoresha intoki na koroshe.

Avuga ko yatekereje igihangano gishyashya azabasha kujyana mu marushanwa aba buri mwaka muri Gicurasi na Kamena, ari na ho ashaka intangiriro yo kuba umunyabukorirkori mpuzamahanga.

Agira ati “Nitegereje ibihangano bya bagenzi banjye bakunzekwitabira amamurikagurisha mpitamo guhanga agashya nzaserukana. Mfite icyizere cyo kuzagera hanze y’u Rwanda nkamenyekanisha ubuhanga bw’Abanyarwandakazi”.

Mu matapi amaze gukora ngo hari ayo yohereje muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Tapi bakandagiraho ku muryango cyangwa iyo mu modoka ayigurisha 10.000frw naho iyo bashyira imbere y’igitanda yayihaye agaciroka 25,000 frws.

Avuga ariko ko bitewe n’ahantu akorera hakiri icyaro abangamiwe no kutabona isoko rihagije agasaba inzego zibishinzwe kumufasha kwamamaza ibihangano bye.

Mukahigiro asanzwe azwiho kumenya kuboha akoresheje intoki. Muri Kamena 2014, yabiherewe impamyabumenyi na Minisiterei y’Ubucuruzi n’Inganda, aho yari ahagarariye Akarere ka Ngororero nk’umwe mu bagize Koperative “Turwanye amasashe”.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka