Ngororero: Abaturage 2942 batuye ahantu habi bakeneye kwimurwa

Mu karere ka Ngororero gasanzwe kazwiho kugira imisozi ihanamye, ubutaka bworoshye n’imigezi ikunze kuzura, ubu gafite abaturage 2942 batuye ahantu hagaragaza ko hashobora guteza impanuka bakeneye kwimurwa.

Mu gihe mu mwaka ushize wa 2012, abaturage barindwi bahuye n’ingaruka z’ibiza bamwe bakitaba Imana abandi bagakomereka, amazu agasenyuka n’ibindi bintu bikangirika, ubuyobozi bw’akere bushyize imbaraga mu kwimura abaturage batuye ahantu hagaragaye ko hateza ibibazo.

Clothilde Nyiraneza, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Ngororero atangaza ko bitarenze icyumweru kizatangira tariki 01/04/2-14, abaturage batuye ahantu bigaragara ko hakabije kuba hateza impanuka (high risque zone) bazaba bimuwe abatishoboye bagakodesherezwa amazu.

Kugira ngo abo bantu bagaragare ku buryo bwihuse, hasabwe ko hajyaho komite muri buri murenge zihagarariwe n’abanyamabanga nshingwabikorwa bayo maze bakemeza abaturage bafite icyo kibazo kurusha abandi.

Uretse abatishoboye, abatuye ahantu nkaho ngo bakaba barabimenyeshejwe kandi abafite ubushobozi basabwa kwiyubakira no kwimuka bidatinze.

Muri rusange, mu karere ka Ngororero habaruwe abaturage 3.956 bagombaga kwimuka kubera gukumira Ibiza. Kugeza ubu abagera ku 1.014 bangana na 25% nibo bamaze kwimuka. Umurenge wa Kabaya niwo ufite umubare munini w’abazimurwa aho bangana na 916, ni nawo murenge umaze kwimura benshi kuko wimuye 310.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka