Ngororero: Abanyeshuli 10 bari mu bitaro kubera ihungabana

Abanyeshuli 10 b’abakobwa biga mu ishuli ryisumbuye rya Kamasha riri mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngorororero barimo kuvurirwa mu bitaro bya Muhororo kuva tariki 06/05/2012 kubera ihungabana batewe no gukubitwa k’umwe muri bo.

Umwe muri abo banyeshuli witwa Umutoniwase Yvette yari aryanye mu nzu bararamo (dortoire) atagiye mu ishuli kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite maze umuyobozi w’iryo shuli Munyengango Jean Pierre aramukubita.

Umutoniwase avuga ko umuyobozi w’ikigo yamukubise kandi yari azi ko arwaye kuko ari nawe wari wamuhaye amafaranga yajyanye kwivuza amenyo ku bitaro bya Muhororo tariki 04/05/2012.

Ubwo Kigalitoday yamusangaga aho arwariye, Umutoniwase yatangaje ko nyuma yo kubwira umuyobozi w’ikigo ko atari bubashe kwiga kubera ikibazo cy’uburwayi yari afite, uwo muyobozi yamusabye gusohoka ku ngufu amubwira ko ateriwe wenyine urwaye ko agomba kujya mu ishuli nk’abandi, niko kumukubita inkoni ebyiri.

Umutoniwase yaratatse maze bagenzi be nabo bari muri iyo nzu bavuza induru bigera no kubari bamaze kugera mu mashuli maze 21 muri bo bahita bagira ikibazo cy’ihungabana.

Umuyobozi w’iryo shuli avuga ko yakubise inkoni Umutoniwase mu rwego rwo kumucishaho akanyafu kuko ngo ubwo batumvikanaga ku gusohoka ngo ajye mu ishuli uyu mukobwa yamubwiye amagambo atari meza; gusa yemeza ko yari agamije guhana nta kindi kibyihishe inyuma.

Ibi abihurizaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Kageyo, Mundanikure Joseph uvuga ko nyuma y’iperereza inzego zitandukanye zakoze kuri iki kibazo basanze harabayeho guhana uyu mukobwa maze bihura n’uko afite ikibazo cy’uburwayi bifata iyo ntera.

Nubwo ubuyobozi bw’ishuli ndetse n’ubw’umurenge wa Kageyo buvuga ko iki kibazo kirimo gukemuka, tariki 08/05/2012, abandi banyeshuli babiri bari bagumishijwe ku ishuli nabo bazanywe mu bitaro bya Muhororo naho barindwi ntibarabasha kujya mu ishuli nk’uko ubuyobozi bw’ishuli bubitangaza.

Impamvu nyakuri yateye iri hungabana iracyakurikiranwa n’inzego zibishinzwe kandi Kigalitoday izakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 3 )

jye narinzi ko na primaire batagikubitwa nkanswe secondaire.

james yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

ariko se uwo mu diregiteri afite ubuhe burenganzira bwo gu kubita? nta soni bimuteye ngo na mu kubise nshaka kumuhana!n’umwana wibyariye nta burenganzira ufite bwo ku mukubita . umurwayi aravurwa ntabwo akubitwa.agomba guhagarikwa ku mirimo ye , kandi uriya mwana w’umukobwa agashyikiriza ikirego cye mu bucamanza . umuco wo kwihanira ugomba gucika.

papy yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Yeah mukomeze mukurikirana icyaba cyibyihishe inyuma ubundi se gukubita bimaze iki ubwo uwo muyobozi yabonaga ko aribwo buryo bwonyine bwo gucyaha umwana. None se ko ari nawe wari wamuhaye uruhushya rwo kujya kwivuza mu gihe atararangiza imiti ye yabwiwe n’iki ko yakize. Njye ndumva uyu muyobozi adasobanutse kabisa ariko njye niko mbibona ntabwo bitangaje ko undi nawe ashobora kubibona ukundi

yanditse ku itariki ya: 9-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka