Ngororero: Abagore barasabwa kureka “kwihohotera”
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero Nyiraneza Clotilde arasaba abagore n’abakobwa guhagarika icyo yita kwihohotera babyarana n’abagabo batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
Muri aka karere hakomeje kugaragara ikibazo cy’abana batagira ba se bazwi ndetse n’icyihohoterwa rituruka ku buharike no ku mitungo ahanini bitewe n’uko hakiri abagore bemera kubyarana n’abagabo batashakanye byemewe n’amategeko.

Ibibazo by’abapfa imitungo biturutse ku kubyarana batarashakanye mu mategeko ngo nibyo biza ku isonga mu gukurura amakimbirane, ndetse no gusiga abana badafite ababarera nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi babo.
Visi meya Nyiraneza agira ati "ubwabyo kubyara umwana uzi neza ko nta muntu uzagufasha kumurera no kumubonera ibyangombwa azakenera ni ukwihohotera kuko byashobokaga kutamubyara utarasezerana na se".
Akomeza kandi avuga ko abagore bagomba kugira uruhare mu gufata ibyemezo byo kubyara kuko aribo bigora kurusha abagabo babo.

Abenshi mu bagore n’abakobwa bemera guharikwa cyangwa kubyarana n’abagabo batasezeranye ngo babiterwa n’ubusinzi. Ibi nabyo uyu muyobozi akaba asanga ari ukwihohotera no kwitesha agaciro igihe umuntu yemeye kuba igikinisho cy’abandi.
Abagore ngo bakurikije inama bagirwa yo kutabyarana n’abagabo batasezeranye byaca burundu ikibazo cy’abana ubu bahora basaba guhabwa imitungo nyamara bamwe bakihakanwa na ba se.

Nta kigereranyo rusange cy’uko ubuharike bwifashe mu karere ka Ngororero kirashyirwa ahagaragara ariko bivugwa ko hari imirenge igaragaramo icyo kibazo kurusha indi nka Sovu, Muhanda na Gatumba, ariko n’ahandi ngo biracyahaboneka.
Abagore bakaba ngo bakwiye gufata iya mbere mu kwirengera no kwirinda ibyazabaviramo guhohoterwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
yewe koko urwishigishiye ararusoma. bariya bagore nibo usanga bafite ibibazo bikomeye kuko baba baremeye kubyarana n’abagabo benshi. ariko n’abagabo babyara bagaterera iyo bajye bakurikiranwa.