Ngororero: Abacuruza inyama z’inka ntibubahiriza amategeko yo kuzikorera

Henshi mu habagirwa amatungo mu karere ka Ngororero, haracyagaragara ukutubahiriza amabwiriza ajyanye no kubaga no gutwara inyama, mu gihe gito abakora ubucuruzi bw’inyama z’inka babonye ibagiro risukuye n’ubwo ritaruzuza ibyangombwa bisabwa mu mabagiro.

Bamwe muri bo baracyabagira hanze y’ibagiro ahanini bitewe n’uko ibagiro ari ritoya kandi nta mazi ahagije rifite, bigatuma hari kwisunga aho bishoboka kwisanzura no kubona amazi.

Kimwe mu bidakorwa neza bigaragara ni uburyo inyama zitwarwa zijyanwa aho zicururizwa, bazitwara ku mutwe no mu mifuka, amaraso ashoka ku bazikoreye ari nako anyanyagira mu nzira.

Bamwe batwara inyama mu mifuka ku buryo amaraso agenda ajojoba mu muhanda.
Bamwe batwara inyama mu mifuka ku buryo amaraso agenda ajojoba mu muhanda.

Nubwo babikora gutya, bazi neza ko inyama zigomba gutwarwa mu modoka zabugenewe, zifite ahantu hatwikiriye, ariko bakabirengaho bagatwikiriza amahema mu modoka.

Gusa hari amategeko ahana umuntu wese utubahiriza nko gutwara inyama nabi ariko ntibabyitaho, nk’uko bitangazwa na Thaddee Habumuremyi, umuganga w’amatungo.

Abandi bazwitwara mu bikoresho bituma zitaza ariko zidatwiriye ku buryo byoroshye ko imyanda yajyaho.
Abandi bazwitwara mu bikoresho bituma zitaza ariko zidatwiriye ku buryo byoroshye ko imyanda yajyaho.

Yongeraho ko umuco wo kwirwanaho mu kazi ko kubaga amatungo uri henshi mu gihugu, agatanga urugero rw’uko amabagiro yujuje ibyangombwa byo kwemererwa gukorerwa mo mu gihugu ari makeya cyane.

Icyakora, abakora ubucuruzi bw’inyama mu mujyi wa Ngororero bamaze iminsi micye bakemuye ikibazo cy’imyambaro y’akazi ku bakozi babo, bitandukanye n’aho mbere wasangaga buri wese yambaye uko yishakiye.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka