Ngoma: barasaba ko hakorwa ubushakashatsi kuri ruswa ishingiye ku gitsina igaragara mu mashuri

Mu gihe ubushakashatsi bwagaragajwe na Transparancy International Rwanda (TIR) bwagaragaje ko mu Rwanda hari ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi, hari ababona ko iyi ruswa ihera mu mashuri bagura amanota.

Abari bateraniye mu kiganiro nyungurana bitekerezo ku kibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi cyabereye muri Centre Saint Joseph i Kibungo tariki 24/10/2012 basabye ko hakorwa ubushakashatsi kuri iyo ruswa mu mashuri.

Nkuko byakunze kugarukwaho n’abari bitabiriye iyi nama bavugaga ko ruswa ishingiye ku gitsina iri gutangirira mu mashuri abana bagura amanota n’abarimu babo bityo bigatuma ariyo bashyira imbere igihe bagiye kwaka akazi kuko aba ariyo turufu yabo.

Uwitwa Diane wari witabiriye ibi biganiro yagize ati “Biragoye ko waca ruswa nkiyi mu kazi utahereye mu mashuri kuko ariho bihera agura amanota, bityo kubimubuza utamuhereye akiri mu ishuri ntibishoboka.”

Nyuma yuko abatari bake bashyiriye mu majwi ko ruswa ishingiye ku gitsina ihera mu mashuri,a bari bateraniye muri iyi nama basabye Trancyparancy International Rwanda ko yakora ubushakashatsi bwimbitse ku kibazo cy’ubu bwoko bwa ruswa kiri mu mashuri.

Uwitwa Karasila we yagize ati “Iyo umwana azamutse yumva ko yimuka aguze amanota umubili we, no mu kazi ubimubwiye ntabyanga kuko n’ubundi aba atiyizeye mu gupiganwa ku isoko ry’umurimo. Hakozwe ubushakashatsi byafatirwa ingamba bigacika.”

Abanyeshuri bivugwaho ruswa ishingiye ku gitsina mu kubona amanota ni abiga mu mashuri yisumbuye ndetse no muri za kaminuza; nk’uko byagiye bigaragazwa n’abatangaga ubuhamya.

Ikibazo cyuko hari abanyeshuri babana n’abarimu babo si ubwa mbere kivugwa kuko nko mu mashuri yisumbuye hari abana batwara inda bakavuga ko bazitewe n’abarimu babo nk’uko byagaragaye no mu karere ka Ngoma.

Ubushakashatsi bwakozwe na TIR mu mwaka wa 2010 bwagragaje ko ikibazo cya ruswa ishingiye ku gitsina kigaragara mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda yaba ibyigenga (58,3%) n’ibya Leta(51,1%) ndetse n’ahandi hatandukanye hafite 43,1%; nk’uko byagaragajwe na Odette Mukarukundo.

Mu mpamvu ubushakashatsi bwagaragaje ko butera abantu gutanga ruswa ishingiye ku gitsina ni ubukene, ubushomeri, kutigirira ikizere, kutamenya uburenganzira,I raha n’ibindi.

Jean Claude Gakwaya

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka