Ngoma: Yasanze ari muzima nyuma y’imyaka 12 akora umwuga w’ uburaya ahita afata icyemezo cyo kubuvamo
Uwamariya Vestine utuye mu murenge wa Kibungo mu akarere ka Ngoma ufite imyaka 28 n’abana batatu avuga ko kuba yarasanze ataranduye SIDA kandi yari amaze imyaka 12 akora umwuga w’uburaya agomba guhita abireka.
Uwamariya avuga ko ashima Imana yamukoreye ibitangaza kandi ko ngo yumva yatanga ubuhamya hirya no hino bwo gukangurira abakobwa bakora uburaya kubireka. Mu bakobwa 250 bakora umwuga w’uburaya mu mujyi wa Kibungo abagera kuri 80% mu bipimishije virusi itera SIDA basanze baranduye.
Kuba Uwamariya yarasanze ari muzima muri abo bantu bose kandi amaze n’igihe kinini abukora byatumye ahitamo guhinduka akabuvamo kuko ntacyo abona yakuyemo.
Mu myaka 12 yamaze mu mwuga w’uburaya abukorera mu mujyi wa Kibungo yabonanye n’abagabo benshi yaba abirabura ndetse n’abera, ariko nubwo yabonaga amafaranga menshi agera no kuri miliyoni ngo ntacyo yamumariye.
Yagize ati “Njyewe ndabirambiwe kandi ndumva kuba indaya mbihaze pe! Ndababwiza ukuri ko umwaka wa 2013 utazansanga mu buraya niko biri kandi sinzivuguruza.”

Nubwo ariko avuga ko azabureka arifuza ubufasha bwarushaho kumushyigikira muri uwo mugambi wo kureka uburaya. Uwamariya avuga ko uwamuguriza amafaranga yaba Leta cyangwa undi mugiraneza yayakoresha neza kandi ko mu mwaka umwe gusa niyo byaba ibihumbi 300 yaba abimusubije.
Yagize ati “Ibihugu byose bidukikije nta na kimwe ntajyagamo kandi ubucuruzi babukoraga ndeba nanjye rero aho barangura ndahazi ubwo najya njyayo nkarangura nkacuruza.”
Abakora umwuga w’uburaya bazwi mu mujyi wa Kibungo bibumbiye muri cooperative bita “Twisubireho” bagera hafi 250; nk’uko umuyobozi uhagarariye abandi bakora uburaya mu mujyi wa Kibungo abivuga.
Akarere ka Ngoma gakorana n’iyi cooperative binyuze muri servise y’umuco na siporo muri ako karere. Mu byo akarere kabakangurira ni ukureka umwuga w’uburaya maze bakihangira imirimo kuko ahanini usanga ababukora bavuga ko babiterwa no kubura amikoro.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
just birumvikana yarabihaze
kandi ubusanzwe uhaze arekeraho naharire barumuna be
nonese tubeshye ko bizacika burundu?
nyamara ibyo uwamariya avuga nibyo nsanga awamuha igishoro ashobora gukora kandi agatera imbere ,nukuri arababaye kandi akeneye ubufasha .nibyiza kuba yarafashe icyemezo akabivamo nabandi babonereho ahubwo bakore indi cooperative y’ubundi bucuruzi bave muribyo kandi ndizerako reta abishyize hamwe abatera inkunga .