Ngoma: Uwahoze muri FDRL arasabira Perezida Kagame kuyobora kugera ashaje

Umutesi Julliette umukobwa wahoze mu mutwe wa FDRL, ashingiye ku mutekano abona mu Rwanda n’iterambere Kagame amaze kugeza ku Banyarwanda, arasaba ko ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yavugururwa.

Nyuma y’imyaka igera kuri itanu ari mu Rwanda, Umutesi nubwo yaje mu Rwanda atizeye umutekano we nkuko yabibwirwaga akiri mu ishyamba, ubu arashima ko umutekano ari wose ku banyarwanda n’iterambere rikaba ryihuta bityo ko ntawasimbuza ikipe itsinda.

Umutesi ngo nyuma yo kuva muri FDRL ngo yari aziko aje gupfa ario uburyo yakiriwe neza n'umutekano abona mu Rwanda abo uwabizanye atavaho.
Umutesi ngo nyuma yo kuva muri FDRL ngo yari aziko aje gupfa ario uburyo yakiriwe neza n’umutekano abona mu Rwanda abo uwabizanye atavaho.

Ubwo abadepite munteko ishinga amategeko bageraga mu murenge wa Kazo ho mu karere ka Ngoma kuri uyu wa gatatu tariki 22 Nyakanga 2015, Umutesi yafashe ijambo ngo avuge impamvu yumva ingingo ya 101 yavugururwa,perezida Kagame agakomeza kwiyamamaza.

Yagize ati “Nahunze mfite imyaka 13 nagarutse mfite abana batatu,twatahutse tuziko tuje gupfa,ariko twakiriwe neza mu Rwanda,tuhasanga umutekano usesuye. Kagame ni umubyeyi, muri twe hari abubakiwe abandi bagabirwa inka. Nayobore kugera ashaje rwose kandi nubwo azaba ashaje uwamusimbura akamubera umujyanama.”

Uyu mubyeyi ngo kubera politike ya mbere yabanyeshuri bigaga kure amashuri ari make yatumye ahagarika kwiga kubera kwiga kure none ubu ngo biga hafi abana babo.
Uyu mubyeyi ngo kubera politike ya mbere yabanyeshuri bigaga kure amashuri ari make yatumye ahagarika kwiga kubera kwiga kure none ubu ngo biga hafi abana babo.

Abandi baturage batuye uyu murenge wa Kazo abafashe ijambo bose bashimye ibikorwa bamaze kugezwaho n’ubuyobozi bwiza buyobowe na perezida Kagame birimo amashanayrazi mu byaro,amashuri hafi mugihe ngo bo bagendaga ibilometro 20 bajya kwiga none ubu abana babo bariga muri metro ijana gusa.

Bose bahuriza kukuvuga ko bifuza ko ingingo y’itegeko nshinga ya 101 yahinduka,maze Kagame akaba yabayobora kugera ashaje kuko ibyo amaze kubagezaho,no kuba yarunze abanyarwanda agakuraho urwikekwe rw’amoko babona ntakindi bamwitura atari ukubayobora.

Abadepite basabanye n'abaturage babyina kuburyo abaturage babahaye ibitekerezo bisanzuye babiyumvamo.
Abadepite basabanye n’abaturage babyina kuburyo abaturage babahaye ibitekerezo bisanzuye babiyumvamo.

Mukandera Iphygenie,umwe mubadepite batatu bari baje gukusanya ibitekerezo ku buryo ingingo ya 101 y’itegeko nshinga yavugururwa,mu izina rya bagenzi be yavuze ko amagambo bivugiye ari ubutumwa bajyanye kandi bazabusohoza.

Ati “Mwabyivugiye nkuko mwabivuze mwavuze ko nta manda mu muhaye ahubwo mu muramburiye akiyamamaza igihe cyose.Ubwo ni ubutumwa tujyanye,tuzakomeza kubaza ibyiciro byose nta kiciro kitazagira umwanya wo kuvuga kuri iri vugururwa.”

Abanyarwanda barenga miliyoni eshatu n’ibihumbi 700,bari bandikiye inteko ishingamategeko bayisaba ko ingingo y’itegeko nshinga ya 101,yavugururwa kugirango perezida Kagame abone amahirwe yo kongera kwiyamamaza mu matora yo mu 2017.

Ubusabe bw’aba baturage bwaremewe ubu hakaba hari gukusanwa ibitekerezo by’uburyo iyi ngingo yavugururwa na manda zahabwa umukuru w’igihugu.

Abadepite n’abasenateri bazazenguruka mu mirenge yose y’igihugu bakusa ibitekerezo maze hakurikireho amatora ya referandumu abaturage bakitorera niba bemeye ko iyo ngingo ihinduka.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Komerezaho musaza.

jmv munyampenda yanditse ku itariki ya: 24-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka