Ngoma:Urubyiruko ruributswa ko kwihangira umurimo atari ukujya mu mijyi gusa
Ubuyobozi bwo mu karere ka Ngoma buributsa urubyiruko ko imirimo itaba mu mijyi gusa, mu gihe urubyiruko rwinshi rugenda rugana imijyi ruvuga ko rugiye gushaka imirimo.
Ubuyobozi bwabitangaje nyuma y’uko bumaze gufatra besnhi mu rubyiruko mu mijyi babamo nk’inzererezi, bwitwaje ko bagiyeyo gushaka akazi.
Mu mukwabo wakozwe hagafatwa abagera kuri 71 kuwa Gatatu w’icyumweru dusoza, Umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Aphrodise Nambaje, yavuze ko urubyiruko rwakagombye guhindura imyumvire ivuga ko mu cyaro ntamirimo ibamo yabateza imbere.

Yagize ati: “Gukora ntago ari ugukora mu migi gusa akora n’ubusa ,nahariya iwabo mu byaro hari imirimo,hari imirima bashobora guhinga bakiteza imbere cyangwa bagakorera abandi bakabaha amafaranga bakabona igishoro”.
Urubyiruko rutari rucye rwafatiwe muri uyu mukwabu ruturuka mu yindi mirenge no mutundi turere aho ngo ruba rwaraje gushaka imirimo mu mijyi. Gusa narwo ubwarwo ntirubona kimwe ku bijyanye no gushakira amaramuko mu mujyi.
Uwitwa Nsengumuremyi umaze imyaka irenga 10 mu mujyi, avuga ko mu gihe cyose ahamaze nta kintu kidasanzwe yaboneyemo keretse kwambara no kurya gusa. Ariko akemeza ko bagenzi be yasize mu byaro abona bamaze kwiteza imbere.
Ati: “Kujya mu mujyi nta kazi gafatika ugiye gukora ni bibi bikuviramo kuba ikirara ukaba wanakiba. Niyo utibye ubona akazi mubyukuri kakabashisha kubona ako kenda gakeye ndetse no kurya gusa ariko ntacyo uba wavuga ngo wakuyemo”.
Ibi ariko siko abari ahitwa mucyaro babibona, Karimwabo avuga ko mu cyaro nta kintu cyatuma utera imbere gihari kuko no guhinga ko bihira bacye, bityo akibaza icyo umuntu yaguma mu cyaro akora mu gihe atize ngo abe akoreramo akazi.
Urubyiruko rutari rucye rwinganjemo abarangije amashuri yisumbuye usanga rwihutira kujya mu mijyi, kabone n’ubwo nta murimo baba bagiyeyo gukora.
Usanga akenshi rugenda rugakodesha inzu abi benshi maze bakirirwa bagenda umujyi. Ibi bikaba byanatuma bishora mu ngeso mbi zo kunywa ibiyobyabwenge n’uburara.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|