Ngoma: Perezida Kagame ageze i Ngoma (Ivuguruye)
Perezida Paul Kagame amaze kugera mu Murenge wa Zaza mu Karere ka Ngoma, aho yari ategerejwe n’ibihumbi by’abaturage, bari bakereye uruzinduko agirira muri aka karere.
Abatuye Akarere ka Ngoma batangaza ko biteguye kwakira Perezida Kagame uri bubasure, kuri uyu wa kane tariki 28 Mata 2016.
Nubwo ikirere cyaramukanye akavura, ntibyabujije abaturage b’imirenge itandukanye y’aka karere n’abandi baturutse mu ka Kirehe kuzinduka baje kwakira Perezida Kagame.

Mu Murenge wa Zaza, niho hateraniye ibihumbi by’abaturage, abayobozi b’inzego zitanduka mu Ntara y’Iburasirazuba no k’urwego rw’igihugu bategereje Perezida Kgame.
Candide Mujawamariya, umuturage w’umurenge wa Mugesera, avuga ko kuba agiye kongera kubona n’umukuru w’igihugu ari andi mahirwe ku iterambere ry’akarere kabo.

Ati “Dufite ibyishimo byinshi kuko umukuru w’igihugu adusura. N’ibyishimo byinshi kuko tumutegeraje n’ubwuzu bwo kumugezaho iterambere yatugejejeho ndetse tunamwereka bimwe mu bibabzo duhura nabyo bya buri munsi.”
Akarere ka Ngoma ni kamwe muturere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, ubukungu bwako bukaba bushingiye k’ubuhinzi n’ubworozi.

Ohereza igitekerezo
|
NDABONAHO YAGEZE ABATURAGE BABA BAFUNZE NAWE UNYEGANYEGA NINKAGEREZA NAKO BINAYIRENGAHO KUKO IMVURIYO IGUYE IBAHONDA!! ARIKO SIBYUBU NAKERA BYAHOZEHO DA
President wacu Imana ijye ikomeza kumurinda kuko adufatiye runini.