Ngoma: Ntiyorohewe no kubana n’abana 12 mu nzu nto atemerewe kwagura
Rutayisire John utuye mu Kagari ka Karenge, Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, avuga ko abangamiwe n’ubuzima bwo kuba mu nzu y’icyumba kimwe abanamo n’abana 12 harimo babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe, nyuma yo kubuzwa kwagura inzu ye kuko ngo atuye mu manegeka.
Rutayisire avuga ko nyuma yo kubuzwa n’ubuyobozi kubaka ngo bwamwijeje ko buzamuha inzu mu mazu 10 yubakirwa abazimurwa mu manegeka ziri mu Murenge wa Kazo, ariko ngo hashize imyaka ibiri zitaruzura none yabuze uko abigenza.
Ati “Bambwira ko ngo inzu zibura ibikoni na wese (ubwiherero) ariko njye aho ngeze banyemereye n’ubu najyayo sinabura n’umuganda ubinyubakira kuko ubuzima mbayeho burambangamiye cyane. Hashize imyaka ibiri bambwira ngo vuba baraba bayimpaye”.

Akomeza avuga ko muri abo bana 12 afite harimo babiri bafite ubumuga bwo mu mutwe aba atagomba kuraza hamwe n’abandi bityo nabyo bigatuma iyi nzu irushaho kuba nto cyane bakarara bahekeranye.
Uretse kuba aba mu kazu gato yarabujijwe kwagura, Rutayisire ngo abangamiwe cyane n’imyanda iva mu bwiherero bw’ibitaro bya Kibungo iruhukira mu kazu abamo cyane cyane mu gihe cy’imvura, kuko atuye mu nsi y’ibitaro bya Kibungo ahantu hahanamye.
Mupenzi George, umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri aya mazu aba yuzuye kuko miliyoni ebyiri zaburaga ngo yuzure bamaze kuzibona.

Yagize ati “Amazu yari yubatswe ntiyarangira ariko inyigo igaragaza ko haburaga miliyoni ebyiri ngo zuzure, gukingwa ndetse n’ibindi byibanze birimo n’amashanyarazi. Mu byumweru bibiri biraba byarangiye uwo muturage atuzwe kimwe n’abandi bafite ikibazo cyo gutura mu manegeka”.
Amazu yubatswe muri iyi gahunda asa naho yatangiye gusaza kubera kutayabamo, mu gihe usanga akibura inzugi z’imbere, ibikoni ndetse n’ubwiherero.
Amafaranga yubatse aya mazu yavuye mu bafatanyabikorwa, abikorera n’uruhare rw’akarere. Buri nzu muri izo 10 zubatswe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni eshanu na miliyoni zirindwi.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubwo se umuntu ufite ubwenge bwuzuye abyara abana 12 ari umutindi akumva nta soni afite ?Nimureke kutubera umuzigo mubyare abo mushoboye kwitaho. Murabona iki gihugu cyatera imbere mugifite iyo myumvir Erega nta soni aratinyuka akifotoza !
Ubwo se umuntu ufite ubwenge bwuzuye abyara abana 12 ari umutindi akumva nta soni afite ?Nimureke kutubera umuzigo mubyare abo mushoboye kwitaho. Murabona iki gihugu cyatera imbere mugifite iyo myumvir Erega nta soni aratinyuka akifotoza !
Mbega mbega mbega kunyereza imitungo!!!!
Ngo hagati ya million 5 n’ 7!????
Ndumiwe!
Ayo mazu ntanubwo imwe yarenza 2 millioyon!
Abo bayobozi mubakurikirane Plz....
MIRIYONI ESHANU NA ZIRINDWI. NDUMIWE KABISA AYO MAFARANGA YUBAKA INZU ZISOBANUTSE . UBWO BARAYARIYE.