Ngoma: Kwitesha umuyobozi nka Kagame ni ugukora ishyano-Umwarimu
Mu biganiro byahuje abadepite n’abarimu, abikorera n’abafite ubumuga mu Karere ka Ngoma, ku ivugururwa ry’ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga igena manda za Perezida wa Repubulika,ibi byiciro byagaragaje ko kwitesha Kagame byaba ari ishyano bakoze bitewe n’uko ngo bamubonamo umuyobozi udasanzwe.
Yifashishije ingero z’ibindi bihugu nka America byagiye byongeza manda abayobozi babyo bakoze ibintu bidasanzwe,umwarimu mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingingo rya Kibungo, Byukusenge Pierre Celestin, yavuze ko gukuraho Kagame byaba ari ishyano.

Yatanze urugero rwa perezida wayoboye America witwa Frankly Roosevelt,wayoboye America mu myaka ya 1933, watowe manda enye zikurikiranye akaba ari na we Munyamerica wenyine kugeza ubu watowe manda ennye zikurikiranye kuva mu mwaka wa 1933-1945 kubera ibikorwa bidasanzwe bamubonyeho.
Yagize ati “Banyarwanda ntitwaba dukoze ishyano ku isi yose ari twe twiyambuye umuyobozi udasanzwe kandi twabibonye? Twaba tubaye aba mbere ku isi yose.”
Bimwe mu bikorwa bidasanzwe byagiye bigarukwaho byakozwe na Paul Kagame harimo kuba yarahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda amahanga arebera, kunga Abanyarwanda, ndetse n’ibikorwa bitandukanye by’iterambere amaze kubagezaho.
Uretse abarimu bagaragaje ko yabashyiriho Kporative Umwalimu SACCO bakabasha kwiteza imbere, abafite ubumuga na bo bashimye cyane Kagame ko yatumye bahabwa agaciro kandi ubundi bari barahawe akato none ubu ngo bakaba babasha kwiteza imbere.
Abarimu mu Ishuri Rikuru rya Kibungo, INATEK, na bo bagaragaje ko Kagame bamubonamo umuyobozi w’icyerekezo wagakwiye gukomeza kuyobora Abanyarwanda kugira ngo aho u Rwanda rutaragera abashe kuruhageza kuko ngo igihe ari bwo cyari kigeze ngo u Rwanda rwigaragaze mu ruhando mpuzamahanga.

Yaba abarimu mu kuva mu mashuri abanza kugera muri Kaminuza,yaba abafite ubumuga ndetse n’abikorera bo mu Karere ka Ngoma, bose batanze ibitekerezo, bashyigikiye ko ingingo y’101 yavugururwa maze Perezida akajya ayobora nta manda ahawe ahubwo akajya atorwa n’abaturage uwaba yakoze nabi ntibamutore bityo akavaho.
Ibiganiro byaberaga hirya no hino mu mirenge ndetse no mu byiciro byihariye, abadepite bagiranaga n’abaturage nyuma yuko babandikiye basaba ko bavugurura Itegeko Nshinga, byarangiye kuri uyu wa 03Kamena 2015 aho bajyanye ibitekerezo ku buryo by’uko iri tegeko ryavugururwa bakazabihuza n’ibyavuye mu gihugu hose hanyuma hakazafatwa umwanzuro binyuze muri Kamarampaka.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Roosevelt yayoboye mandat eshatu ntago ari enye.
ntabwo twamwitesha rwose ni imfura yaduhaye byose, ntitukabe abana